Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore w’ i Kayonza yasobanuye icyatumye yambura ubuzima umwana yari abereye mukase amukebye ijosi.

 

Mu Mudugudu wa Gakoma , mu Kagali ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza, haravugwa inkuru iteye agahinda naho umugore yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano , ubwo yemeraga ko yishe umwana w’ umukobwa w’ imyaka 12 y’,amavuko , amukebye ijosi amuziza ko nyina umubyara basangiye umugabo ndetse banafitanye akimbirane, byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023.

Uyu mwana wishwe n’ uyu mugore yitwa Masengesho Deborah , umurambo we wasanzwe mu mzu bigaragara ko yishwe atewe icyuma mu ijosi, amakuru avuga ko yabanaga na Mukase bivugwa ko se yabyutse ajya guhinga mu gihe Mukase we yari yagiye kwa muganga. Uyu mwana yari yabyutse ajya kuvoma amazi nyuma baza gusanga yambaye imyenda y’ishuri yashizemo umwuka.

 

Gashayija Benon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Murundi yavuze ko kumenya ko uyu mwana yishwe atewe icyuma mu ijosi, bajyanyeyo n’inzego z’umutekano,ngo bahise batangira iperereza barihera ku babyeyi babanaga n’uyu mwana, bababaza aho bari bari, bimwe mu bimenyetso ngo byafashe uyu mugore maze nawe aza kwemera ko ariwe wishe uyu mwana.

Mu magambo ye yagize ati “Twaje kumufata tumubwira ko tugiye kumufunga ageze aho atwemerera ko ariwe wishe uyu mwana. Yatubwiye ko yabanje kumuha umuti wica udukoko mu murima uza kumuca imbaraga arangije amutera icyuma mu ijosi. Yatubwiye ko impamvu yatumye amwica yihoreraga kuko nyina w’uyu mwana ariwe mugore mukuru w’umugabo we. Ikindi ngo uwo mugore mukuru yatumye basenya inzu babagamo i Nyagatare baza gukodesha muri uyu Murenge wa Murundi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mugore yavuze ko ibyo yakoze byose yari yarabipanganye n’umugabo we, gusa ngo uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma avuga ko adashobora kwihekura.Kuri ubu umugore n’umugabo batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekanye amakuru menshi kuri ubu bwicanyi, umurambo w’uyu mwana nawo wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts