Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore n’umugabo b’inkoramahano bo mu karere ka Karongi  batawe mu maboko atari ayabo kugira ngo baryozwe ibyo bakoreye umwana wabo ubwo bamujugunyaga mu musarane.

 

Uyu mugabo n’umugore ni abo mu Karere ka Karongi bakaba batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)  kubwo gukekwaho kwica umwana w’umwaka umwe n’igice bakamuta mu musarane.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rushishi mu Kagari ka Bihumbe, Umurenge wa Twumba mu Karere ka Karongi ku wa 5 Ukwakira 2023.

Abatawe muri yombi ni Nyirarekayabo Josephine w’imyaka 23 na Tuyiringire Samuel w’imyaka 22, bari bamaze nk’ukwezi kumwe babana nk’umugore n’umugabo ariko batarasezeranye imbere y’amategeko. Babanye uyu Nyirarekayabo afite umwana w’umwaka n’igice.

Nangwahafi Innocent, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihumbe, yatangaje ko yahamagawe n’umuturage amubwira ko ashaka gutanga amakuru nk’uko bahora bashishikariza kuba ijisho ry’undi.

Uwo muturage yabwiye uyu munyamabanga Nshingwabikorwa ko aturanye n’umugore umaze igihe afite umwana w’umwaka n’igice ariko ko badaherutse kubona uwo mugore amuhetse.

Gitifu Nangwahafi yahise ahamagara Umukuru w’Umugudugudu, Umuyobozi w’Isibo n’ushinzwe umutekano bajya mu rugo rwa Nyirarekayabo na Tuyiringire babaza aho uwo mwana yagiye undi ‘asubiza ko yamwohereje mu Karere ka Kirehe.

Uwo mugore abajijwe Umudugudu, Akagari n’Umurenge byo muri Kirehe yoherejemo uwo mwana arabiyoberwa. Tuyiringire yabajijwe niba ibyo umugore avuze ari byo arabyemeza, ubuyobozi bubaza umugabo niba yarahaye umugore we itike yo kujyana umwana muri Kirehe arahakana.

Ubuyobozi bwahise bwiyambaza inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha  RIB zita muri yombi Nyirarekayabo na Tuyiringire, bageze kuri RIB bemera ko bishe uwo mwana bamuta mu musarane ndetse bajya no kwerekana umusarane bamushyizemo.

Gitifu Nangwahafi avuga ko nta kibazo kizwi uyu muryango wari ufite icyakora ngo babanye uwo mugore asanzwe afite uwo mwana.

Ati “Ikibazo cyari kirimo uwo mwana umudamu yaje kuhamushakana amuvanye ahandi, ntabwo uwo mugabo mu by’ukuri ari we umubyara”.

Gitifu Nangwahafi yihanganishije abaturage anabasaba ko igihe cyose babonye ikintu cyahungabanya umutekano bajya batanga amakuru kugira ngo gikumirwe hakiri kare.

Nyirarekayabo na Tuyiringire ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba kugira ngo bakomeze gukurikiranwaho iki cyaha gikomeye.

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

 

Related posts