Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Umugabo yishwe níndwara ikomeye nyuma yámezi make akoze ubukwe

Nyuma yámezi ane Fridah Maingi na Benedict bo muri Kenya bakoze ubukwe, Umugore wa Benedict ari mu gahinda gakomeye ko kuba bakimara kubana umugabo we yahise afatwa níndwara yo kwibagirwa.

Uyu mugore yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo akimara gukora ubukwe muri 2020. Aho yahise asama inda hanyuma umugabo agahita afatwa n’indwara yo mu bwonko yatumye agira ikibazo cyo kwibagirwa ikintu cyose bituma amera nk’umwana muto utazi ikintu.

Ati” Nyuma y’amezi ane tumaze gukora ubukwe, umugabo yahise atangira kumbwira ko afite ikibazo cy’uburyo umutwe umurya cyane, twagiye kwa Muganga bamukisha mu cyuma basanga  ubwonko bwa gize ikibazo hahita bamubaga”.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kubagwa umugabo yahise ajya muri koma amara ukwezi kose, aho ayiviriyemo yahise yibagirwa ibintu byose kuburyo yari ameze nkumwana muto aho byasabaga no ku mwereka mu bwiherero kubera kutahibuka.

Fridah yavuzeko umugabo we yahise ahagarika akazi kubera ubwo burwayi ubu bakaba bari mu buzima bugoye.

 

 

Related posts