Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo yishe urwagashinyaguro umugore mbere yo kumukata ijosi.

Mu gihugu cya Malawi haravugwa inkuru y’ umugabo witwa Mkwate Chimbizi , wishe umugore we urwagashinyaguro umugore mbere y’ uko amukata ijosi.

 

Ni umugabo w’ imyaka 27 y’ amavuko ngo yatawe muri yombi , akurikiranyweho kwica umugore abanje kumukata amabere n,ibindi bice by,ibanga

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu gace kitwa Ngabu mur kiriya gihugu twavuze haruguru.

Inkuru mu mashusho

Umuvugizi w,igipolisi muri aka gace Edward Kabango,yemeje ayo makuru kuri Uyu wagatanu, aho yavuze ko ufunzwe akurikiranyweho ibyaha by,ubwicanyi harimo no gushinyagurira nyakwigendera.Chimbizi akimara gufatwa ngo yayoboye inzego z,umutekano aho, yari yatabye umutwe w,uwo mugore we , ariko akaba yari yarawutandukanije n,ibindi bice by,umubiri.

Ubusanzwe ngo mu rugo rw,abo bombi hari hakunze kurangwa n,amakimbirane yajya abaganisha mu mirwano ya hato na hato, ari nabyo byaje gusiga uyu mugore w,imyaka 23 ahasize ubuzima, Polisi ivuga ko n,ubwo uyu mugabo yerekanye aho yari yatabye umutwe wa nyakwigendera, ngo ibindi bice yamukaseho birimo amabere biracyashakishwa ngo azashyingirwe byose byabonetse.

Related posts