Ni Umugabo witwa Turatsinze Merikisedeki , aho yatumijeho umugore we ngo biyunge kuko bari bamaze igihe batameranye neza kubera ingaruka zubisinzi, ahageze yahise amukubita icupa mu mutwe aramukomererse bikomeye.
Byabareye mu Karere ka Musanze , mu Kagari ka Kimisave mu Murenge wa Remera , aho uyu mugabo arimo gushakishwa n’ inzego z’ umutekano nyuma yo gukubita umugore we icupa mu mutwe.
Aya mahano yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, ahagana saa tatu zijoro.
Uyu mugabo w’ imyaka 34 y’ amavuko yatumijeho umugore we witwa Mutuyimana Domina, kumusanga mu kabari ngo biyunge ku makimbirane bari bafitanye mu minsi ishize.
Abaturage bo muri ako gace kaberemo ayo mahano bavuze ko ko amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo aterwa n’ubusinzi bukabije bwabo, dore ko bashinjwa gukunda inzoga, aho ngo hari ubwo bubakeraho bari mu kabari batarataha.
Nteziryayo Justin , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Remera , yavuze ko ubuyobozi budasiba gukemura amakimbirane hagati yabo , cyane cyane aterwa n’ ubusinzi.
Inkuru mu mashusho
Ngo n’ubwo umugabo ari we uhora agaragara cyane mu businzi, yahoraga ashinja umugore we kugendera mu kigare cy’abandi bagore bakanywa bagataha mu ijoro, aho ngo bari baramaze kwiyunga kuri icyo kibazo, aho umugore yari yarasezeranyije umugabo we ko atazongera kujya agorobereza mu kabare, Ngo intandaro yo gukubita umugore we icupa, byatangiriye mu kabare, aho uwo mugabo usanzwe acuruza ibyuma by’amagare, yasabye umugore kumusanga mu kabare mu buryo bwo kwiyunga, nyuma y’amakimbirane bari bafitanye yatewe n’uko umugabo yahishe umugore we umugambi afite wo kwimuka akajya gukorera ahandi, Ngo umugore akimenya ayo makuru byaramurakaje, ari nayo mpamvu ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, umugabo yasabye umugore we kumusanga mu kabare mu rwego rwo kumusaba ko biyunga.
Nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga, ngo umugore akibyumva yabyakiriye neza ahita aza kureba umugabo wari amutumyeho, ariko akihagera amenya ko umugabo we afite uburakari yari amaze guterwa n’undi mugabo bari bamaze gutongana.
Umugore ntabwo yahise yinjira, yabanje gutegereza ko umugabo we ashira uburakari yari afite, nyuma umugore yinjiye umugabo yahise amutura uburakari anamukubita icupa mu mutwe, nk’uko Gitifu Nteziryayo abivuga.Ati “Umugore akimara kwinjira umugabo we wari umutumyeho aramurakarira, aramubaza ati ni gute aya masaha uje mu kabari uri umugore, nibwo yatangiye kumukubita, amukubita ivide mu mutwe”.
Arongera ati “Irondo ryari hafi aho ryaje gutabara, umugabo ahita asohoka mu kabari yinjira mu nzu ye akoreramo, anyura mu muryango wo mu gikari aratoroka, ntituramubona turacyamushakisha”.
Uwo muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, ingo zibanye neza zigafasha ubuyobozi kwigisha ingo zifitanye amakimbirane, Ati “Buhoro buhoro dufatanyirije hamwe wazasanga iyo myumvire ihinduka, n’abanyamadini bagenda badufasha kwigisha mu kubanisha ingo, icyo dusaba abagirana amakimbirane ni ukujya batekereza ku ngaruka z’ibyo bagiye gukora, umuntu ntabeho nk’itungo”.
Kuri ubu uyu mugore nyuma yo kugezwa mu kigo nderabuzima cya Rwaza akaba ariho yaraye yitabwaho n’abaganga, yamaze gutaha mu rugo