Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo yaguwe gitumo arimo gukorakora inkumi y’ uburanga irenze umugore we, yahise atanga ubwatsi bw’ amafaranga biba ibyubusa

 

Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu gatsata havugwa inkuru y’umugabo watanze amafaranga angana ibihumbi 20 Frw nyuma yo gufatwa akorakora inkumi y’ uburanga.

Ahagana saa sita n’igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023 nibwo uyu mugabo yaguwe gitumo n’umugore baturanye ari kwagaza anakorakora inkumi mu kabari.

Uwo muturanyi we akimara kumubona yahise asubira inyuma ashaka guhamagara umugore we kugira ngo afatire uwo mugabo mu cyuho ariko undi ahita amushikuza telefone.

 

Byahise bitera rwaserera muri ako kabari kuko uwo mugore yahise atangira kuvugira hejura ariko uwo mugabo aramuturisha amusaba ko yakwicara bakaganira.

Nyuma y’uko uyu mugabo asubije umuturanyi we telefone akanamuha ayo mafaranga ibihumbi 20, ituze ryongeye kugaruka muri ako kabari ndetse n’uwo mukobwa akomeza akazi ke.

Gusa nyuma yo kumenya ko hari itangazamakuru, yahise we n’umuturanyi we basohoka muri ako kabari buri muntu atega moto baragenda.

Related posts