Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke yafashwe amaze gusambanya abana babiri b’ abakobwa bose bavukana, hari uko yagendaga abashuka

 

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo w’ imyaka 48 y’ amavuko wo mu Murenge wa Kilimbi yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’ abakobwa bavukana.

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Kane , tariki ya 03 Kanama 2023.

Byabereye mu Mudugudu wa Gisesero , Akagari ka Muhoroeo wo mu murenge wa Kilimbi.Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho yagikoreye abana b’umuturanyi we barimo uw’imyaka ine n’uw’imyaka umunani.Uyu mugabo bivugwa ko yashukaga aba bana akabajyana mu rugo iwe akaba ariho abasambanyiriza.

Ku mugoroba wo ku wa 2 Kanama 2023 yabikoze biramenyekana bituma mu gitondo cyo kuri uyu munsi inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bazindukira iwe mu rugo baramufata bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi yabwiye IGIHE dukesha ino ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba mu gihe iperereza rikomeje.Ati “Nta watekerezaga ko umuntu muzima yakora ibintu nk’ibi. Turasaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo”.

Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha; gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.

Related posts