Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo wavuze ko muri Zimbabwe hari isoko ry’amano y’abantu ari mu mazi abira.

Mu minsi micye ishize twabagejejeho inkuru yari iri kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni inkuru yavugaga ko mu gihugu cya Zimbabwe hadutse ubucuruzi budasanzwe aho byavugwaga ko habonetse umukire ugura amano y’abantu agatanga amafaranga cyangwa imodoka. Benshi babiteyemo urwenya ko cyera kabaye bagiye gukirigita ifaranga babikesha kugurisha amano yabo, cyane ko ino rya macye byavugwaga ko rigurishwa miliyoni 20 z’amanyarwanda. Kuri ubu rero ngo byaje kuvumburwa ko byari ibinyoma, ndetse umugabo wavuze ko muri Zimbabwe hari isoko ry’amano y’abantu kuri ubu ari mu mazi abira.

Kubera imyizerere ya benshi mu banyafurika mu bijyanye n’ubupfumu n’amarozi, hari abari byatangiye kwizera ko aribyo koko, ko haba habonetse umukire ugura ibi ibice by’umubiri agatanga akayabo k’amafaranga, cyane ko byavugwaga ko nawe ayakoresha mu buvuzi bwa gakondo ndetse n’ubupfumu. Nyamara byaje kumenyekana ko iki cyari ikinyoma cyahimbwe n’uwitwa David Kasekere ari nabyo byamushyize mu mazi abira kuko ubu yagejejwe imbere y’ubutabera.

David Kasekere yatawe muri yombi ndetse ari kugezwa imbere y’umucamanza ashinjwa kuyobya abantu. N’ubwo ari imbere y’ubutabera David Kasekere w’imyaka 40 y’amavuko ntahakana icyaha, gusa avuga ko atari ibintu yari yagambiriye kuko ngo yabikoreshejwe n’inzoga yari amaze kunywa, maze agahimba urwenya rw’uko muri Zimbabwe hari umukire uri kugura amano y’abantu.

N’ubwo David Kasekere avuga ko atari ibintu yari yagambiriye, mu kirego hagaragaramo ko ahubwo yabiteguranye ubuhanga. Harimo ko uyu mugabo yakoresheje amashusho y’amiganano (edited video), mu kwemeza abantu abereka ko hari abamaze kugurisha amano bakanahabwa ibihembo byano birimo imodoka cyangwa amafaranga.

Iki kinyoma cyangwa se urwenya rwa David Kasekere n’ubu ruracyagarukwaho na benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ku mugabane wa Afurika wose. Benshi baracyemera ko isoko ry’amano y’abantu koko rihari muri Zimbabwe. Amafoto y’ibirenge biciye amano ari gukwirakwira hose mu biganiro by’abantu biterera urwenya.

Related posts