Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ahitwa Mashamba yishwe n’inzoga nyuma yo gutegerwa ibihumbi 10 ngo anywe icupa rya Liquor mu minota itarenze ibiri

Hari abantu bakora ibintu bisa n’ubwiyahuzi akenshi kubera intego baba bashyiriweho cyangwa se bakabikora mu rwego rwo kwemeza abantu. Ibi rero nibyo byabaye muri Afurika y’epfo mu cyaro cya Limpopo. Umugabo w’ahitwa Mashamba yishwe n’inzoga nyuma yo gutegerwa ibihumbi 10 ngo anywe icupa rya Liquor mu minota itarenze ibiri.

Uyu mugabo yishwe no kugotomera inzoga ya Liquor ifite ubukana bwa alcohol ya 35%. Byari mu ntego yari yashyiriweho ko namara iri cupa ry’iyi nzoga mu minota itarenze ibiri aza kwegukana amayero 10, ni nk’ibihumbi icumi mu manyarwanda. Abari kuri Liquor store (ahacururizwa izi nzoga) bamurebereye ayigotomera kugeza ubwo kugeza ayimazemo.

Uyu mugabo akimara kwirenza iri cupa ry’iyi nzoga ikaze yo mu bwoko bwa Liquor, ntabwo ibintu byamugendekeye uko yabyifuzaga. N’ubwo yari yesheje umuhigo w’intego yari yashyiriweho yahise abona ko inzoga atari amazi cyangwa imitobe kuko yahise yikubita hasi umwuka urahera.

Aya marushanwa yo kurushanwa kunywa inzoga mu gihe runaka ngo akunze kubaho cyane muri Limpopo. Uyu mugabo nawe wari wasuye aka gace yiyemeje kujya muri iri rushanwa birangira ahasize ubuzima.

Related posts