Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo wagiye gutanga Kandidatire ye ku mwanya w’ Umudepite  yabuze tike imusubiza i  Kamonyi

Umugabo witwa Twagirayezu Berthe utuye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, yaje kuri Komisiyo y’amatora gutanga Kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite wigenga ariko basanga atujuje ibisabwa, bamubwira ko naramuka abibonye yabizana bakabyakira.

Uyu mugabo mu byangombwa yari yazanye ni lisite riho abantu bamusinyiye mu turere dutatu , Kamonyi,  Nyarugenge na Gasabo., akaba avuga yasinyiwe n’abantu 200  ariko mu imboni y’Umunyamakuru ntabwo abo bantu 200 barimo urebye ntibarenga abantu 50, mubindi byangombwa byose bisigaye nta nakimwe yari afite aho yavuze ko imbogamizi yagize ari igihe gito Komisiyo y’amatora yabahaye ariyo mpamvu atabashije kuzuza ibyo yasabwaga.

Twagirayezu   yavuze ko atewe ipfunwe nukuntu ari butunguke iwabo aho atuye adatanze kandidature ye kubera ko ituzuye.

Yagize ati” Naje kuri Komisiyo y’amatora nzanye kandidature yange ku mwanya w’Umudepite wigenga ariko ibyangombwa byange ntabwo byuzuye, ubu mfite ipfunwe ryukuntu abaturage bari buze kumenya ko ntatanze kandidature yange”.
 

Bitewe nuko uyu Twagirayezu Berthe yari amaze hafi isaha irenga ahagaze kumuhanda, Umunyamakuru yaje ku mubaza icyo agiye gukora nacyane ko uyu munsi ariwo wanyuma wo gutanga Kandidatire.Yagize ati” Ubu ntacyo  nakora kuko nubu undeba nabuze tike insubiza murugo, ngiye kugenda ndare muri bene wacu mu Gatsata nduhuke hanyuma ejo nzabone uko nkomeza nurugendo rwange kugeza ngeze Kamonyi”.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Komisiyo y’amatora iri busoze igikorwa cyo kwakira abifuza kuba abakandida haba ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, ibyiciro byihariye ndetse no ku mwanya w’umudepite wigenga.

Tariki ya 6 Kamena 2024 ni bwo Komisiyo y’amatora izatangaza urutonde rw’agateganyo,  ni mugihe urutonde ntakuka rw’abakandida rusasohoka tariki ya 14 Kamena 2024.Hanyuma  tariki ya 22 Kamena aribwo abazaba bemerewe na Komisiyo y’amatora nibwo bazatangira kwiyamamaza.

Related posts