Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ i Rusizi witwa Nyabyenda yacukuye umusarani ageze aho rukomeye ubuzima bwe buhita buhagarara

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 , mu mudugudu wa Cyaba mu Kagari ka Kamurera , nibwo umugabo witwa Nyabyenda Samuel w’ imyaka 66 wo mu Murenge aa Kamembe wari usanzwe akora akazi ko gucukura imisarane , yahitanywe n’ ikirundo cy’ amatafari cyamusanze mu mwobo yacukuraga.

Iyakaremye Jean Pierre , Umunyamabanga Nshinhwabikorwa w’ Umurenge wa Kamembe, yavuze ko urupfu rwa Nyabyenda barumenye bahurujwe n’abaturage.Yagize atiSaa yine n’iminota cumi n’itanu yacukuraga ahantu  bari bubatse ageze kuri metero 15 agakuta k’umwobo k’amatafari kamugwa mu mutwe baratabaza bamukuramo yapfuye.”

Gitifu Iyakaremye Jean Pierre yasabye abaturage kugira amakenga mbere yo kujya mu mwobo gucukura anabasaba kujya babikora bafite ibikoresho byabugenewe.

Related posts