Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ i Ruhango yishe mugenzi we  amukubise umwase bapfuye icyo yarakoreye umugore we ubwo bari mu Kabari.

Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo yishe mugenzi we amukubise umwase bapfuye umugore we yarasomeje inzoga.

Uyu nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa Rebero , mu Kagari ka Kizibere mu Murenge wa  Mbuye wo mu Kerere ka Ruhango.

Uyu nyakwigendera yitwa  Karangwa Narcisse

Nk’ uko amakuru abivuga ngo iyi nkuru yamenyekanye taliki ya 06 Kamena, 2023 ahagana saa tanu z’ijoro (23h00) ni ukuvuga mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru kandi avuga ko uyu Karangwa yasangirage inzoga n’ uwitwa Ndagijimana Evode , nk’ uko byemejwe n’ Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mbuye, Ngo Ndagijimana yari kumwe n’umugore we, noneho Karangwa ashaka gusomya ku nzoga uwo mugore wa mugenzi we.

Inkuru mu mashusho

Nibwo Ndagijimana bimurakaje, ngo afata umwase awukubita Karangwa Narcisse w’imyaka 54 y’amavuko mu mutwe, uramuzahaza bikomeye.

Gitifu w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars avuga ko bamaze kumenya ko Karangwa yakubiswe bamujyanye mu Kigo Nderabuzima cya Kizibere agezeyo arapfa.Ati: Ubu inzego zibishinzwe zamaze gufata Ndagijimana na nyiri akabari bakaba bagiye gushyikirizwa inzego z’Ubugenzacyaha.”

Uyu nyakwigendera asize umugore n’abana 4.

Muri aka Karere ka Ruhango, ni kenshi hakunze kumvikana inkuru z’abantu bicanye, gusa iyo mu biganiro Itangazamakuru rijya rikorana n’Ubuyobozi bubajijwe kuri izo mfu za hato na hato, buvuga ko Akarere kari mu Turere dutekanye mu Gihugu, bahereye kuri raporo zikorwa n’inzego z’umutekano.

Ivomo: Umuseke.rw

Related posts