Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ i Nyamasheke yateze  umumotari amugejeje iwe amwitura kumujugunya mu cyobo yacukuye mu nzu ye ,umugore we abigenderamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru yatunguye benshi naho umugabo yateze umumotari amugejeje iwe ahita ashaka kumujugunya mu cyobo yari yacukuye mu nzu ye.

Uwakoze ayo mahano yitwa Nkurunziza Ismael w’ imyaka 37 y’ amavuko ,kuri ubu arimo gushakishwa n’ Inzego z’ umutekano nyuma y’ uko mu nzu ye hasanzwe icyobo yahacukuye akaba yari agiye kujugunyamo umumotari witwa Uwitonze Jean Marie Vianney wari umuzanye iwe i Bushenge muri Nyamasheke amukuye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya dukesha ino nkuru  agaragaza ko uwo mugabo ubwo yageragezaga gusunikira umumotari muri icyo cyobo yahanganye na we ku bw’amahirwe akamucika, agatabaza abaturage n’Inzego z’ubuyobozi, bahageze basanga nyir’urugo yacitse ariko umugore we aje ahita atabwa muri yombi.

Aya mahano yabaye ku wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo Nkurunziza Ismael yategaga umumotari wamuvanye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi akamugeza mu Mudugudu wa Karunga, Akagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke aho atuye.

Ukomejegusenga Eliezer, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Bushenge,  yavuze  ko ahagana saa kumi z’umugoroba  ari bwo yamuteze, ariko kubera ko imvura yatutumbaga ahasanzwe hagenderwa amafaranga y’u Rwanda atarenga 2500, bumvikana amafaranga 4500 kuko umumotari yabanje kwanga.

Bageze i Bushenge, uyu mugabo ukora akazi k’ubufundi yasabye umumotari kujyana mu rugo iwe akamufasha kumvisha umugore we wamwangiye kujya gukorera kure.Gitifu Ukomejegusenga ati: “Bageze haruguru y’urugo ku muhanda, umumotari aparika moto bajyana mu rugo. Nkurunziza amubwiye ko ari ho amwishyurira, akanamufasha uwo mugore we kumwumvisha ko akwiye kumureka akajya gukorera aho yabona amafaranga. Amugejeje mu ruganiriro, umumotari aricara, ategereza amafaranga n’uwo mugore bagira inama.

Aho kuzana ibyo byombi, kuko uwo mugore we ngo basanze adahari, Nkurunziza yazanye urufuka rwuzuye ibintu umumotari atamenye, amubwira kurumutwaza ngo basubire Kamembe amwishyurire rimwe.

Umumotari yamubwiye ko urwo rufuka atarushobora ruremereye cyane, ko atanazi ibirimo, ahagurutse ngo yigendere akinategereje kwishyurwa, Nkurunziza amusunikira muri cya cyobo bikekwa ko  gifite nka metero zirenga eshanu, kikaba cyari cyorosheho supaneti n’imbaho za triplex.Gitifu yakomeje agira ati: “Umumotari akandagije ikirenge kimwe  aho yari asunikiwe yumva agiye kugwamo arakigarura, ashaka gusohoka, undi amufata mu ijosi, umumotari aramwinyugushura, bagundagurana asohoka, avuza induru, abaturage baratabara natwe ubuyobozi turabimenya turaza.”

Avuga ko ugereranyije iki cyobo cyari kimaze nk’ibyumweru 2 gicukuwe, aho yagicukuraga itaka akarishyira mu cyumba cyegeranye n’uruganiriro.Ubwo umumotari yasohokaga avuza induru, umugabo yahise atangira kugisiba vuba vuba, yumvise abantu bahageze ahita acika, Bikekwa ko n’uwo mufuka yawutabyemo, ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu muyobozi akaba yavugaga ko  bari bategereje polisi na RIB ngo bahagere, batange uburenganzira  icyobo gisiburwe, harebwe uko kingana, ibirimo n’impamvu yaho, cyane cyane ko basanze harimo n’ivu.

Gitifu Ukomejegusenga, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo induru y’abaturage yari ibaye nyinshi muri uwo mugoroba, umugore wa Nkurunziza wari wagiye guhinga yahise avayo, akigera mu rugo ubuyobozi bumubaza niba icyo cyobo yari akizi, asubiza ko yari akizi, ko umugabo we yamubwiye ko agiye gutangira gucuruza magendu akazajya ari ho ayitaba.Uwo mugore yahise ajyanwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Shangi gutanga amakuru yisumbuyeho, kuko ngo byagaragaraga ko hari uburyo yaba ayafite, abana batatu bafitanye bajyanwa kwa sekuru.

Mu butumwa uyu Muyobozi yahaye abaturage, yabasabye kutajya baceceka amakuru babona ashobora kuganisha ku  byaha, cyane cyane ko nk’uyu mugore yari asanzwe azi ko mu ruganiriro rwabo harimo icyobo kizakorerwamo ibyaha ntayatange, Anavuga ko uyu mugabo usanzwe asengera mu Itorero ADEPR Bushenge yabatunguye cyane kuko yagaragaraga nk’umukirisitu  mwiza w’inyangamugayo, akaba nta n’amafaranga y’ubucuruzi  byabonekaga ko afite.

Related posts