Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ i Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali , yahuye n’ uruva gusenya asanga umugore we barimo kumukoramo akazi abibonye yahise asaba ikintu cyatunguye benshi umugore we , umwana w’ imyaka 6 mu gihirahiro.

 

 

Mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru yatunguye benshi aho umugabo yasanze umugore we mu cyumba cy’ undi mugabo ariho yasinziriye ahita afata icyemezo cyo gutandukana n’ umugore ufite izo ngeze zitari nziza.

Byabereye mu Murenge wa Nyakabanda , aho mugabo yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugore we nyuma y’uko yari amaze kumufatira mu cyuho inshuro irenze imwe amuca inyuma.

Reba inkuru mu mashusho

Uyu mugabo ngo akora mu nzu itunganya umusatsi ahitwa kuri Cosmos i Nyamirambo.

Bamwe mu baturage bari baraho habereye ayo mahano , bavuze ko uwo mugore yacunze umugabo we agiye ku kazi undi nawe ajya gusura undi mugabo bari baturanye ubwo yari agezeyo yahise asinzira , uwo bari kumwe ahita amukingira asiga asinziriye , ngo uyu mugore yaje kukanguka isindwe rimushizemo kuko bari basangiye inzoga ashaka kujya kwihagarika abura uko akingura undi atabaza abutarage barahurura abasaba ko bamukingurira nabo bamubera ibamba , umwe muri abo baturage ahita ahamagara umugabo we ngo aze arebe ibyo umugore we yari yamukoreye.

Hari umutarage witwa Uwiduhaye Clement yagize ati”Umugabo we yari yagiye ku kazi noneho ajya gusura undi mugabo amugurira inzoga arasinda bararyamana noneho arasinzira; uwo mugabo ahitamo kugenda amukingiranye undi rero nibwo yaje kubyuka ashaka kujya kwihagarika atangira guhondagura urugi abwira abantu bakodesha muri urwo rugo ngo bamukingurire.”

Uwiduhaye Clement yagize ati “Umugabo we yari yagiye ku kazi noneho ajya gusura undi mugabo amugurira inzoga arasinda bararyamana noneho arasinzira; uwo mugabo ahitamo kugenda amukingiranye undi rero nibwo yaje kubyuka ashaka kujya kwihagarika atangira guhondagura urugi abwira abantu bakodesha muri urwo rugo ngo bamukingurire.”

Hari undi muturage na we witwa Gakwaya Emmanuel , we yagize ati” Yatabazaga avuga ngo bamukingurire ashaka kujya kwihagarika noneho abaturage bari bahuruye bakajya bamubwira ngo hamagara uwakuzanye abe ariwe ugukingurira, akababwira ngo telefone ye ntirimo gucamo noneho undi mugore baturanye ni we wahise ahamagara umugabo we na we ahita aza asanga akiri muri icyo cyumba.”

Uyu muturage yongeyeho ko uwo mugabo we bari basangiye inzoga yaje kuza aramukingurira ariko umugabo we yamaze kuhagera ku buryo yahise amusabira mu ruhame ko batandukana ako kanya .

Hari amakuru atugeraho avuga ko uyu mugore n’uwo mugabo we bakigera aho batuye buri wese yafashe ibintu bye bava mu nzu bakodeshaga baratandukana ariko umwana w’imyaka itandatu bafitanye ajyana na Se.

 

Related posts