Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ i Kayonza yishe umuryango we wari ugizwe n’ abana batatu n’ umugore nawe arabakurikira

 

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare , harimo gushakishwa umugabo wihekuye akica abana be batatu hamwen’ umugore we.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka 40 y’ amavuko arimo gushakishwa n’ inzego z’ umutekano zo muri kariya Karere.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yishe abo mu muryango we mu ijoro ryo ku wa Gatatu mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Inkuru mu mashusho

Gatanazi Rongin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kabare , yavuze ko koko uyu mugabo ari gushakishwa nyuma yo kwica abantu bane bari bagize umuryango we yarangiza agahita atoroka.yagize ati “Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40; arakekwa kuba yishe umugore we n’abana babo batatu barimo uwari ufite imyaka 12, uwari ufite imyaka 10 ndetse n’undi wari ufite imyaka ibiri. Yabishe akoresheje umuhoro aho bose yagiye abatema mu mutwe, mu ijosi ndetse n’amaboko arangije ahita atoroka.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko babimenye mu gitondo nyuma yo kubona nta muntu n’umwe wo muri urwo rugo ukoma, bajya kureba bagasanga abantu bose bapfuye.Yavuze ko aho bari batuye bari bahamaze amezi umunani; iyo nzu bakaba barayihawe na nyirabukwe w’umugabo aho bari baturutse mu Murenge wa Kibungo mu Kagari ka Mahango mu Mudugudu wa Gisaka.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo yahise atoroka ku buryo batari bamenya icyo yabiciye kuko bari basanzwe babanye neza. Imirambo y’abishwe yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe uyu mugabo agishakishwa.

 

Related posts