Amakuru aturuka mu Karere ka Kamonyi ateye agahinda aho umugabo yakoze igikorwa cy’ ubunyamaswa nyuma y’ uko akekwaho gutaburura umubiri wa Mukurarinda Wenceslas, witabye Imana mu mwaka wa 2003 abana be bamushyingura mu nzu ye.
Amakuru avuga ko umuhungu wa nyakwigendera kuri uyu wa Gatandatu w’ icyumweru gishize yashatse kujyana muri iyo nzu abayikodesha , ahageze sanga imva irangaye , umubiri wa Se uri hejuru, amakuru akomeza avuga ko uwitwa Zimurinda Gracien wo mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Mpushi, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, ariwe watawe muri yombi akekwaho gukora ayo mahano.
Nyirandayisabye Christine , Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, yabwiye Ikingamakuru Umuseke dukesha ino nkuru ko amakuru bahawe n’ abo mu nzego z’ibanze yemeza ko Nyakwigendera Mukurarinda Wenceslas yitabye Imana mu mwaka wa 2003 abana be bamushyingura mu nzu ye.
Amakuru yatangajwe n’ uyu muyobozi avuga ko kumushyingura iwe mu rugo byaturutse ku ijambo uwo mubyeyi yasize avuze, ko napfa bazamushyingura mu nzu abamo.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Chrstine yavuze ko Kuva 2003 nta muntu wabaga muri iyo nzu.
Umuhungu wa nyakwigendera abonye ibyabaye, yahise atanga amakuru y’uko byagenze, Nyirandayisabye Chrstine avuga ko yahise arega Zimurinda Gracien ko ari we bakeka.
Abaturage bavuga ko Zimurinda Gracien yari yahawe akazi k’ubukomisiyoneri bwo gishakira umuhungu wa Nyakwigendera abagura isambu uwo musaza yasize, Bakavuga ko abari bahaye akazi Zimurinda bamuciye inyuma bishakira abandi, na we ababazwa n’ayo mafaranga y’ubukomisiyoneri batamuhaye, ngo ababwira ko azakora ikintu kikabababaza.
Bavuga ko iyo sambu bayigurishije umwe mu buzukuru ba Mukurarinda Wenceslas ku giciro cya miliyoni 4,5Frw, Gusa hari abandi bakeka ko abataburuye umubiri wa Mukurarinda bari bakurikiye icyuma (TIJE) yashyizwe mu kaboko ke, cyakora Ubuyobozi ntabwo bwemeje ayo makuru.
Uyu mugabo witwa Zimurinda Gracien kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Musambira akaba ategereje kugezwa imbere z’Ubushinjacyaha
Reba iyi nkuru yose mu mashusho