Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo bikekwa ko yiyahuye yasanzwe mu cyumba anagana

 

Mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Gifumba, mu Murenge wa Nyamabuye , mu Karere ka Muhanga , haravugwa inkuru y’ umugabo wasanzwe mu cyumba yapfuye bigakekwa ko yiyahuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, nibwo aya makuru y’ urupfu rw’ uyu mugabo yamenyekanye.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko aya makuru y’uru rupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ahagana saa tatu za mugitondo.Yagize ati: “Yego koko ayo makuru mwamenye ni yo, ahagana saa tatu za mugitondo twamenye amakuru yuko  Niyomugabo yasanzwe mu cyumba amanitse mu mugozi turakeka ko yaba yiyahuye nubwo hagikorwa iperereza.”

Yongeyeho ko mu makuru y’ibanze yavuye mu baturanyi nta makimbirane bazi yari hagati ye n’uwo bashakanye ndetse iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane byinshi kuri uru rupfu.

SP Habiyaremye asaba abantu ko mu gihe hagaragaye imyitwarire itandukanye n’iyo umuntu asanganywe bakwiye kumenyesha inzego zitandukanye zikabakurikiranira hafi ndetse bagatangira amakuru ku gihe ajyanye n’ingo zibana mu makimbirane kugira ngo zijye ziganirizwa, zigirwe inama hakiri kare bitaragera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.

Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

 

Related posts