Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umucyo watashye i Huye ibyishimo ni byose Expo na FEASSSA byahinduye ubuzima bwa benshi.

Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye abaturage baho ibyishimo ni byose batewe n’ibikorwa bitandukanye byahabereye nka Expo (imurikagurishwa) na FEASSSA byagize uruhare rukomeye cyane ku mibereho.

Expo (Imurikagurishwa) yatangiye kuya 16 Kanama 2023 mu Karere ka Kuye mu Ntara y’Amajyepfo akaba ari expo nini cyane irimo buri kimwe cyose. Iyi expo yetuguwe n’urugaga rw’abikorera PSF (Private sector federation) n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo. Kwinjira tike ni amafaranga magana abiri 200frw.

Ibiciro byagabanyutse ugereranije n’ibisanzwe ku isoko aho ibiciro byagabanutse kukigero cy’i 10%. Kawunga izwi ku izina rya super iri kugura amafaranga 9,000frw, amavuta 2,500frw naho kubarya inyama igiti(brouchette) ni amafaranga 700frw naho inini ni amafaranga 1500 frw.

Ryitabiriwe kandi n’abantu bafite ibintu byinshi bitandukanye higanjemo urubyiruko. Harimo imiti ikozwe mubimera ivura indwara zitandukanye nk’igifu, umugongo, inzoka n’ibindi, mbere yo gutanga imiti barabanza bagapima umuntu bakajya babona kumuha imiti. Harimo n’amatungo magufi nk’inkwavu, urukwavu rubyara rw’uruzungu ni 10,000frw naho urunyarwanda ni 5,000.

Kuva saa mbiri za mu gitondo expo iba yatangiye gukora kugeza saa yine z’ijoro mu gihe k’imibyizi naho muri wikendi ikageza saa sita z’ijoro.

Umukozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo KAYITESI Eugenie yabwiye KGLNews ko ikintu kidasanzwe kirimo ari uko ibicuruzwa bikorerwa iwacu cyane cyane byabindi dusanzwe tubona biri ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ibisanzwe bicururizwa mu Karere ndetse no mu gihugu muri rusange byahawe umwanya munini muri iri murikagurisha, akaba akangurira abantu kumurika icyo bakora, kumenyakanisha, kwigiranaho no gucuruza kuko bihabwa umwanya mu imurikagurisha.

Yagize ati” hari nk’inganda zikomeye zimwe ziri no muri aka Karere zisanzwe zigira ibicuruzwa bikunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga ariko ugasanga hano iwacu ntidukunze kubihabona ariko hano muri iri murikagurisha iyo uhageze urabihasanga, bivuze ko igikorwa cyo guteza imbere ibikorerwa hano iwacu cyahawe umwanya munini muri iri murikagurisha. Yavuze ko kwitabira iri murikagurishwa ntawe ucikanwa afite icyo yifuza kumurika kuko bikorwa kubufatanye n’inzego zose ndetse n’ibitangazamakuru buri wese akabimenya’’.

Iri murikagurisha ryari riteganijwe gusoza tariki 27 Kanama ariko ryimuwe kugira ngo rizasoze rinafungwa ku mugaragaro, rikaba rizasoza tariki 28 Kanama 2023, nk’uko umukozi w’urugaga yabidutangarije.

Si ibyo gusa, mu Karere ka Huye habaye igicumbi k’ibirori harimo habera irushanwa ry’imikino ya Federation of East African Secondary Schools sports Associations (FEASSSA) ryatangiye tariki ya 17/8/2023 ikaba yagejeje none tariki ya 27/8/2023.

Iri rushanwa riri kubera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Umuhango wo gutangiza iri rushanwa wabereye muri satade ya Huye mu Karere ka Huye uyobowe na minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya valentine tariki 19 Kanama 2023. Ibihugu by’itabiriye iri rushanwa ni u Rwanda, Tanzania, Uganda, Uburundi na Kenya rikaba ryaritabiriwe n’abanyeshuri 2,924 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye y’ibyo bihugu.

Abaturage batuye mu Karere ka Huye mu mpande zigiye zitandukanye bavuga ko bishimye cyane kubera iyo mikino iri kuhabera. Abenshi mu bagiye bafite imirimo itandukanye cyane cyane iy’ubucuruzi bavuga ko aribyiza cyane kuko uko byagenda kose hatabura ikintu na gito gicuruzwa kirenga kubyo bacuruzaga mu minsi isanzwe.

Bagarutse ku bikoresho abakinnyi bakenera cyane mu gihe k’imikino nk’amazi, imineke, isukari n’ibindi. Umwe mubacuruzi yagize ati”nibyiza nukuri kuko buriya niyo baba baravuye mu bihugu byabo bizaniye ibikoresho uko byagenda kose bagomba kugira ikintu bahaha mu Rwanda kandi niyo batampahira bahahira mugenzi wange noneho nange nkagurisha n’abandi. Iyo abakinnyi barigukina bakenera kurya cyane, kunywa ndetse n’aho kurara ibyo rero natwe tubyungukiramo cyane ko isukari barayigura cyane”.

Kuruhande rw’abadacuruza bo bavuga ko aribyiza cyane kuba u Rwanda rwakira imikino nk’iyi bitanga ikizere kandi bikagaragaza ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’amahanga. Yagizeati”nibyiza natwe turabyishimira kuko ahantu ni ahagendwa kandi bigaragaza ko natwe u Rwanda rwacu rufitanye umubano mwiza n’ibindi bihugu”. Iri ni ijambo bose bagenda bagarukaho.

Iyi mikino yasoje none kucyumweru tariki 27/8/2023, ikipe y’abakobwa y’aba nya Uganda yegukanye igikombe itsinda iy’abakobwa bo muri Kenya bibiri ku busa. Ku ruhande rw’abahungu ikipe yo muri Uganda yegukanye igikombe itsinda Amus nayo yo muri Uganda kuri sitade mpuzamaganga ya Huye mu Karere ka Huye.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb.

Related posts