Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umubyeyi yatawe muri yombi nyuma y’ uko agaragaye akubita bunyamaswa umwana we

Umubyeyi uherutse kugaragara akubita bunyamaswa umwana we , urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Gisirikare cya Uganda , rwatangaje ko Polisi y’ iki gihugu yamaze kumuta muri yombi.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’ iki Cyumweru , uyu mugore agaragara akubita urukweto uyu mwana muto uba akinira mu ibasi kugeza aho abaturanyi baza kureba ibiri kuba. Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano za Uganda, avuga ko uyu mwana Nabulime aba akubita ari umukobwa we w’imyaka ibiri.

Biteganyijwe ko Nabulime azagezwa imbere y’ubutabera kuwa Mbere tariki 4 Nzeri 2022 kugira ngo yisobanure kuri ibi byaha byo gukubita n’ihohotera.Si ubwa mbere muri Uganda hagaragaye ibikorwa byo guhohotera no gukubita abana kuko no mu 2014 hari umukozi wo mu rugo witwa Jolly Tumuhirwe wakatiwe gufungwa imyaka 4 nyuma yo kugaragara akubita umwana mu buryo bukabije.

Iyi ni ifoto yasakaye ku mbuga nkonyambaga

Related posts