Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umubyeyi yatawe muri yombi azira gutera icyuma umwana we w’ imyaka 3 bikamuviramo urupfu, inkuru irambuye…

Umubyeyi wo muri Uganda yatawe muri yombi na Polisi yo mu Karere ka Lira , akekwaho kwica umwana we w’ umuhungu w’ imyaka itatu( 3) avuga ko atumva kandi akunda kumutesha umutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kyoga y’ Amajyaruguru , Patrick Okema, avuga ku mugoroba wo ku wa Kane ubwo yari mu Kagari ka Te_ Bung , umwana muto , Jordan Opio yakijijwe impanuka ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda munini Lira _ Kitgum mu gace ka Ngetta, ariko nyuma nyina avuga ko umwana amutesha umutwe , yongeraho ko agiye ku mwica.

Amkuru avuga ko ageze mu rugo , ngo yaba yarateye icyuma umuhungu mu mutwe mbere yo kumusiga aho avirirana amaraso nk’ uko KFM Uganda dukesha ino nkuru yabitangaje. Abaturanyi bashoboye kwihutana umwana muto wavaga amaraso menshi ku kigo nderabuzima cya Ngetta ariko apfa mbere yo kugera ku kigo nderabuzima.

Abenegihugu bafashe ukekwaho icyaha bamushyikiriza abayobozi ba Polisi ya Ngetta. Mu magambo ye Okema yagize ati “Ukekwaho icyaha ari muri kasho ya polisi ya Lira muri Ojwina, dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubshinjacyaha mbere yo kumushyikiriza urukiko ashinjwa ubwicanyi.”Umurambo w’ umwana wimuriwe mu bitaro by’ Akarere ka Lira mu gihe hagitegerejwe ibizamini byo kwa muganga.

Related posts