Umubano wa Congo n’ u Rwanda ukomeje kugana ahabi nyuma y’ Inama yahuje EAC na SADC yari igamije gukemura ibibazo hagati y’ Ibihugu byombi. Ni inama yateranye mu Cyumweru gishize ibera mu gihugu cya Tanzaniya.
Perezida wa Congo , Antoine Felix Tshisekedi,yafashe icyemezo gikomeye cyo gufunga ikirere cyabo cyari gisanzwe kinyurwamo n’ indege za RwandaAir, mu itangazo leta ya Congo yavuze ko indege cyangwa ikindi cyose cyaba cyanditse ku gihugu cy’ u Rwanda kitemerewe kwegera Aho ubutaka bwa Congo buri.
Ibi leta ya Congo yabikoze ngo kubera Intambara y’ ubushotoranyi Igihugu cy’ u Rwanda cyayitangijeho ndetse ivuga ko ingamba zikakaye kurushaho zigiye gufatwa kugeza u Rwanda rukuye Ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibikoze mu gihe indege zose zigwa kukibuga cya Goma zibanza kwifashisha ikirere cy’ u Rwanda ,bivuze ko u Rwanda na rwo ruramutse rufashe icyo cyemezo nta ndege n’ imwe yazongera kugwa ku kibuga Mpuzamahanga cya Goma.