Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ukwezi kwa Buki ntibazi uko kumera, inkuru y’urukundo rwa Prince Kid na Miss Elisa izandikwa mubitabo

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ndetse na Miss Iradukunda Elsa nibamwe mubantu bagaragaje ko urukundo rw’ukuri rukiriho Kandi ko iyo warwaniriye urukundo narwo rugukundira rukagusanga.

Aba bombi kuri ubu babana byemeye n’amategeko ndetse bakaba barasezeranye nimbere y’Imana kuwa 1 Nzeri 2023

Ubusanzwe usanga iyo abantu bakibana usanga bajya kuryoshya ahantu hatandukanye bishimana mubihe byabo byambere, ariko kuri Prince Kid na Miss Elsa siko byaje kugenda kuko bavuye mubukwe batangira kwitegura urubanza, aho uyu mugabo yaje kwitaba urukiko kuri uyu wa 15 Nzeri 2023 aho yarakiri mukwezi kwa buki.

Gusa nubwo byari bimeze gutyo Price Kid yitabye urukiko ndetse anaherekejwe n’umugore we Elsa utarahwemye kujya umuba hafi mubihe byamakuba banyuranyemo.

Ukwezi kwa Buki kwabo kukaba kutazagenda neza kuko nubwo yitabye urukiko ategereje umwanzuro uzava murukiko kuri uyu wa 30 Nzeri 2023.

Inkuru ya Prince Kid ndetse na Miss Iradukunda Elsa ikaba yaratangiye kumvikana mu mwaka wa 2022 kuri ubu bakaba barabihamirije abumvaga ko birakunda bagiye banabatega iminsi cyane bavugako batazigera babana benshi bakaba baravugagako ari agatwiko bibereyemo.

Benshi bakomeje kugereranya urukundo rwabo nurwa Jack na Rose rwamenyekanye cyane kubera amakuba banyuzemo, abantu bakaba batangiye kubita ba Jack na Rose bo mu rwa Gasabo.

Kuri ubu ntakintu kizwi aba bombi baba bagiye kuba bakora nyuma yuko Prince Kid ikigo cye gihagaritswe kubera ibyaha yarakurikiranyweho.

 

Related posts