Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ukwezi kubi cyane niko kubaye ukwa mbere kwagize ubushyuhe bukabije mu mateka y’ Isi , benshi babuze ubuzima, n’ inyamaswa, zirahatikirira

 

 

Raporo yatangajwe n’ Ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ryita ku mihindagurikire y’ibihe, hamwe n’Umuryango w’Ubumenyi bw’Ikirere ku Isi, byabitangaje muri raporo yasohotse tariki ya 27 Nyakanga 2023.

Iyi raporo ivuga ko ubushyuhe bw’iminsi 23 ya mbere ya Nyakanga bwagejeje kuri dogere Selisiyusi 16.95, ugereranyije n’ubushyuhe bwagaragaye mu ntangiriro y’uku kwezi bwari kuri dogere Selisiyusi 16.63.Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ubushyuhe nk’ubu buri ku kigero cyo hejuru, bwaherukaga kuboneka mu myaka ibihumbi 120 ishije.

Umuyobozi wa Copernicus, Carlo Buontempo yagize ati: “Umubare w’abantu bagezweho n’ubushyuhe urakabije. Mu gihe ubushyuhe bwazamutse hejuru ya dogere 120 hiyongereyeho dogere selisiyusi 50 mu bice by’Amerika, impfu ziterwa n’ubushyuhe zariyongereye kandi abantu bahitanwa n’inkongi y’umuriro kubera ubwiyongere bw’ubushyuhe bukabije”.Ati “Muri Mediterane, abantu barenga 40 barapfuye kubera inkongi y’umuriro yibasiye akarere kose bitewe n’ubushyuhe bwinshi. Muri Aziya, ubushyuhe bumaze igihe kinini, bugahitana ubuzima bw’abantu kandi bugahungabanya umutekano w’ibiribwa”.

Abahanga mu mihindagurikire y’ikirere bavuga ko abantu ari bo nyirabayazana b’ubushyuhe budasanzwe.

Tariki 6 Nyakanga 2023, ubushyuhe bwo ku Isi bwarazamutse bugera kuri dogere Selisiyusi 17.08 irenga ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 16.8 bwagaragaye muri Kanama 2016.Ubu bushyuhe buratanga umuburo ku bantu batandukanye, ko basabwa kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kugira ngo barusheho guhangana n’imihindagurikire yacyo.

 

Related posts