Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ukuri kose kwa Keza na Trainer , kurwanira mu kabari no gutandukana kwabo( soma inkuru yose usobanukirwe byinshi kuri iyi Couple yari kunzwe cyane)

Couple y’ umusore witwa Laurine Izere uzwi cyane nka The Trainer n’ Umunyamideri Keza bazwi cyane ku rubuga rwa You Tube mu dukino tw’ urukundo iremeza ko yamaze gutandukana ku nshuro ya kabiri nyuma y’ amezi atanu yemeranyijwe kuzabana nk’ umugore n’ umugabo.

Uyu musore usanzwe akora akazi ko gutoza abifuza kubaka umubiri n’ abashaka kugabanura ibiro , muri Mata 2022 , yari yetereye ivi umunyamideri Keza , amusaba kuzamubera umugore, undi ma we abisamira hejuru. Icyo gihe bakoze iki gikorwa nyuma yo kwiyunga dore ko hari hashize igihe n’ ubundi aba bombi baratandukanye. Hamaze iminsi micye hacicikana cyane amakuru kuri iyi Couple avuga ko aba bombi bongeye gutandukana.

Mu Kiganiro uyu musore yagiranye n’ ikinyamakuru ISIMBITV yemeje ko yamaze gutandukana na Keza.Ati”Twaratandukanye ariko ntabwo twigeze turwana […] kuri iyi nshuro ntabwo ari agakino ndetse no ku nshuro ya mbere ntabwo byari agakino.”Uyu musore avuga ko icyabayeho hagati ye na Keza, ari ugushwana bavugana nabi ariko ko batarwanye nk’ uko byarj bikomeje kuvugwa.

The Trainer na Keza basanzwe bazwiho gukora udukino tw’ urukundo tuzwi nka ‘ Prank’ ndetse bakaba bari bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo bari mu bikorwa byo kwamamaza imyambaro. Gusa kugeza ubu ku mbuga nkoranyambaga zabo , amafoto bari bahuriyejo bamaze kuyasiba. Uyu musore avuga ko nubwo yari yarateye ivi ndetse yifuza kuzashyingiranwa na Keza, ariko ko batagirana ibibazo ngo babirenzeho ngo ni uko bashaka gushimisha imiryango. Ati“Nta muntu upanga ibibi, kandi ntabwo twari gutekereza ngo nidushwana ntituzatandukane, ntabwo bishoboka kuko n’ugiye kurahira mu isezerano aravuga ngo tuzatandukanywa n’urupfu kandi bagashyiraho divorce mu gihe byanze.”Akomeza avuga ko bombi bafashe umwanzuro wo gutandukana bawutekerejeho, ati“ Niba abona ntashobotse cyangwa mbona we adashobotse, mubiganiraho nk’abantu bakuru, umwe agakomeza ubuzima bwe undi ubwe.”

The Trainer ubwo yambikaga impeta Keza

Related posts