Uko umuvugizi wa RIB yasabye Abanyamakuru bakwitwara mu bihe byo Kwibuka

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yasabye abanyamakuru kutihunza ibiganiro bijyanye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakwiye gusobanuza uko babikora nabo bakigisha abaturage.Ni mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), mu gihe uyu munsi ari bwo u Rwanda rwatangiye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko usanga hari abanyamakuru batinya ingingo y’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo bakwiye gutinyuka bakigisha abaturage.

Ati “Usanga abanyamakuru batinya iyi ngingo (topic) y’Ingengabitekerezo ya Jenoside, batinya kuyiganiraho, nibatinyuke bayiganire, bigishe abaturage ibibi byabyo n’uko bagomba kwitwara kugira ngo batagwa mu mutego.”

Yakomeje avuga ko ari ingingo ikwiye kuganirwaho rero mbere yo gukora icyo kiganiro uba ukwiye kubanza kugisha inama abo bireba na we ukigisha abandi.

Ati “Ni ingingo y’abantu bose, rero na we muri wa mwuga wawe w’ubunyamakuru, fata ikiganiro ugishe inama y’ibyo ugomba kugikoraho, wigishe abantu uburyo bagomba kwirinda.”

Yemeje ko kandi ari ingingo yo kwitondera ariko na none atari ingingo yo gutinya.Ati “Ni byo ingingo yo kwitondera ariko ntabwo ari iyo kuvuga ngo turatinya kuko muri za nkingi z’itangazamakuru zo kwigisha, aho turabakeneye, ubusesenguzi bugomba gukorwa mu buryo budapfobya, mu buryo hadakorwamo ibyaha.”

Dr. Murangira yanakebuye urubyiruko rujya rugwa mu mutego wo gusangiza ababakurikira amashusho, amafoto cyangwa ibindi birimo ubutumwa bwo gupfobya, guhakana cyangwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.