Umugabo arashinja umugore we uyobora ishuri ribanza rya Duha riri mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana, ko yamufatiye muri lodge ari kumwe n’umushoferi w’imodoka y’akarere ka Rwamagana bikekwa ko bari gusambana aho uriya mugabo yemeza ko nta butabera yahawe.Uriya mugabo witwa Augustin Ngirabega wo mu kagari ka Sibagiro, mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana yabwiye Flash FM&TV ko yashakanye n’uriya mugore mu mwaka wa 2013, babanye neza amakimbirane aza kubaho, aho utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana atangiye kumuteretera umugore nyamara bafitanye isezerano
Yagize ati “Aho amenyaniye n’umushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Rwamagana hatangira impinduka mu rugo, umugore agenda agaragaza kunsuzugura, kutanyubaha anyereka ko ntacyo nkivuze byose bitewe n’uburaya.”Ku wa 03 Mutarama 2026 uriya mushoferi w’akarere ka Rwamagana yafatanwe n’uriya muyobozi w’ishuri ribanza rya Duha “bikekwa ko bari gusambana” maze Polisi na RIB babasanga muri lodge bajya kubafungira kuri sitasiyo ya RIB, mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.
Uriya mugabo akomeza agira ati “Haje Komanda wa Polisi wa sitasiyo ya Mukarange, ndetse n’umugenzacyaha tujya muri lodge barimo babasaba gufungura babanza no kubyanga, gusa nyuma barafungura twinjira mu cyumba barimo dusanga amashuka yatewe hejuru!”Uriya muyobozi w’ishuri ribanza rya Duha utaratandukana n’umugabo we mu buryo bw’amategeko, bivugwa ko umugabo we yamucunze igihe, cyera kabaye amufatira mu cyuho maze abo mu muryango w’umugore baramwegera ngo bamuhe amafaranga, afunguze umugore we undi arabyanga.
Gusa byaje kumutungura umugore we n’uriya mushoferi utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana bafunguwe, Augustin akavuga ko nta butabera yahawe.Yagize ati “Natunguwe ndetse mbabazwa n’uko natanze ikirego mu gihe nari ntumwe icyemeza ko twasezeranye, ndetse n’abatangabuhamya ariko bahita bafungurwa ngiye kubijyana.”
Flash FM&TV dukesha iyi nkuru ivuga ko uriya muyobozi w’ishuri ribanza rya Duha ndetse n’umushoferi utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana, na RIB batabashije kuboneka ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo.Gusa uriya muyobozi w’ishuri ribanza rya Duha nta mwana yabyaranye n’uriya mugabo we Augustin bashakanye muri 2013.
