Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro Murenge wa Remera mu Mudugudu wa Itunda mu Kagari ka Rubiri haravugwa inkuru y’ umugabo wagiye kwiha akabyizi mu rugo rw’ abandi umugore we amugwa gitumo maze akomeza igikorwa cyari cyamujyanye.
Amakuru ava muri ako gace agera kuri Kglnews avuga ko umugabo witwa Jean Claude akaba ari uwuwo mugore we wagiye guca inyuma umugabo we ,asobanura ko ubwo byari mu gitondo agiye kujya ku kazi ,umugabo witwa Kazungu yaje agahagarara hafi y’ urugo rwe akajya acunga ko yagiye kugira ngo ahite yinjira mu rugo.
Uyu mugabo usobanura uko byagenze avuga ko yagiye ahirengeye maze abona wa mugabo yinjiye mu rugo rwe ,ariko we n’ umugore we bahise bifungirana mu nzu. Uyu mugabo icyo yahise akora ni ukujya guhuruza Mutwarasibo,n’ abandi bayobozi ndetse n’ abandi baturage ,agira ati” muze murebe wa mugore wanjye noneho ndamwifatiye iminsi 40 namuhaye imugerereyo . Abayobozi bahise bamugira inama yo kujya kubafungirana ,Ari ntabwo yahise ashyiramo ingufuri ngo batamucika.
Amakuru akomeza avuga ko Mutwarasibo n’ abandi bahise bahagera maze baza gukomangira wa mugore n’ uwo mugabo bivugwa ko bari mu gikorwa cyo kwiba akabyizi ngo kuko umugabo we atagera ku byishimo bye bya nyuma, aba rero ubwo bumvaga abantu bakomanze ntabwo bafunguye kuko bamaze hafi iminota 30 babihoreye ,bamwe bati” babanje kurangira igikorwa barimo” maze umugabo w’ uwo mugore kwihangana biramugora araturika ararira.
Uyu mugore uvugwaho ibi witwa Mukasafari Brigitte avuga ko uyu mugabo Kazungu yari yaje kumusura bisanzwe kuko arwaye naho ibyo gusambana nta byabayeho ahubwo ko ari ifuhe ry’ umugabo we cyane ko bari bamaze iminsi ngo batabana mu nzu. Uyu mugabo avuga ko amakimbirane ahora mu rugo rwabo aterwa no gucana inyuma nk’ uko abaturage nabo babigaragaza ,gusa ngo umugore ni we musambanyi kabuhariwe.