Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru aho Polisi ikorera muri aka Karere yataye muri yombi abagabo batatu banyweraga ibiyobyabwenge kuri Sitasiyo ya Lisansi bakahamburira abaturage banyuraga aho ngaho.
Ifatwa ry’abo bagabo 3 ribaye nyuma yuko bamwe mu bakorera mu nyubako ya Gare bavuze ko babangamiwe n’abantu bahoraga bicaye kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye bakambura abahakorera n’abagenzi bahategera imodoka zijya mu Cyakabiri ndetse n’i Munyinya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko aho bamenyeye ayo makuru ahamya ko hari abantu bakekwaho ibi byaha, bihutiye kujyayo barabafata .
Avuga ko abatawe muri yombi ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.Ati “Nibyo abo bose uko ari 3 barafunze mu minsi mike barashyikirizwa inzego z’Ubushinjacyaha.”
Gusa Umuvugizi wa Polisi Habiyaremye ntabwo yatangaje imyirondoro y’abo bagabo 3 bafunze, ariko yemeje ko bacumbikiwe n’inzego z’ubugenzacyaha.
Bamwe mu bari batanze ayo makuru bavuga ko kuva abo bantu bafatwa kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye, hari agahenge ku bahakorera cyangwa abahategera imodoka.Umwe yagize ati “Kuva aho iyi Nkuru itangarijwe bahise bafatwa ubu dufite Umutekano.”
Cyakora bakifuza ko aho iyi Sitasiyo iteretse, hagomba gusimbuzwa ikindi gikorwaremezo gifitiye abaturage akamaro, Bamwe mu bakorera mu Nyubako ndende iri hafi ya Gare, bavuga ko kuba kuri iyo Sitasiyo ya Lisansi ituzuye haparika imodoka kugeza ubu mu masaha ya nimugoroba, hazongera kugaragara abantu nk’abo bahungabanya Umutekano w’abaturage.
Ivomo: Umuseke.rw