Polisi y’ u Rwanda ikorera mu intara y’ Amajyaruguru YATAYE muri yombi umuturage wambeshye ko mu rusengero hatewe igisasu cyigahitana abantu.
Amakuru avuga ko uwo muturage yitwaga Mwampayimbabazi Jean Bodue w’ imyaka 36 , wo mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Butaro, mu Kagari ka Mubuga, mu Mudugusu wa Rupangu, nibwo Polisi YATAYE muri yombi uwo muturage wifashishije urubuga rwa YouTube akwirakwiza ibihuha.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Nzeri 2025, nibwo Mwampayimbabazi yanyujije inkuru y’igihuha kuri uru rubuga rwa YouTube ikura abantu umutima, ivuga ko mu Karere ka Musanze hatewe igisasu mu rusengero hagapfamo abantu abandi bagakomereka bigakorwa n’abayobozi bakuru ba EAR Rwanda.
IP Ignace Ngirabakunzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yatanze ubutumwa ko guca igikuba muri rubanda mu buryo ubwo ari bwo bwose harimo no kubikora hifashishijwe imbuga nkoranyambaga bitemewe.
Kuri ubu uyu wafashwe Mwampayimbabazi Jean Bodue, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu gihe hagikorwa iperereza kuri icyo cyaha yakoze.