Amakuru avuga ko umuhanda uhuza Nyabyondo na Pinga WONGEYE kuba nyabagendwa nyuma y’ uko ingabo za leta ( FARDC) zifashe umudugudu wa Kinyayongo, kuri ubu ingabo za leta na Wazalendo ziravuga ko zamaze kwisubiza Umudugudu wa Kinyayongo, ubarizwa muri Lokarite ya Bapfuna,Gurupoma ya Osso Banyungu, Telitwari ya Masisi.
Ibi byabaye ku wa 18 Nzeri 2025, nyuma y’imirwano ikaze yazihanganishije n’inyeshyamba za AFC / M23.
Umuvugizi wa FARDC, Gen.Maj Leon Kasonga yahamije aya makuru avuga ko Inyeshyamba za AFC / M23 zirukanwe muri uyu mudugudu, uherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Nyabyondo, bari barigaruriye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Amakuru agera ku kinyamakuru KGLNEWS avuga ko inyeshyamba za AFC M23 zirimo gushinga ibirindiro i Kinyumba, hafi ya Nyabiondo ku muhanda wa Nyabiondo-Pinga,ikomeza ivuga ko abaturage abatuye Kinyayongo n’imidugudu ikikije bahunze ingo zabo kubera amasasu menshi yunvikanye hagati y’impande zihanganye.
NSHIMIYIMANA FRANCOIS/KGLNEWS