Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uko byagenze ngo abaturage bo mu Karere ka Nyanza bakubite umuntu kugeza apfuye

 

Mu Karere ka Nyanza mu Muremge wa Muyira mu Kagari ka Migina , mu Mudugudu wa Kiririsi , haravugwa inkuru y’,abaturage bishe uwo bakekagaho ubujura wari wabanje kubarwanya.

Amakuru ahari avuga ko abajura bane bateye urugo rw’ umuturage witwa Bimenyimana Theoneste w’imyaka 30 bashaka kwiba amatungo magufi(Ihene n’inkoko).

Nyir’urugo yabumvise arasohoka bamubonye batatu bariruka hasigara umwe bararwana maze aramutema, nyir’urugo atabaza abaturanyi baratabara barwana na Banyangihari Eric wari waje kwiba.

Uyu Banyangihari yatemye nyir’urugo ku kaboko, mu mutwe n’izuru, ni mu gihe abatabaye bakubise uwo mujura ahita apfa.Uwishwe yari acumbitse mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Nyamure mu mudugudu wa Gituza aho yarahamaze ukwezi, gusa avuka mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe.

Amakuru avuga ko abaturanyi bahageze mbere aribo Minani Emmanuel w’imyaka 30 na Muhayimanw Emmanuel w’imyaka 60 bari gukurikiranwa na RIB, bakekwaho kwica icyo gisambo.Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi ariko ntibyadushobokeye.

Related posts