Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Uganda: Umupfumu Wari Umaze Imyaka 7 Asambanya Umwana We Akanamutera Inda, Yafashwe mpiri.

Polisi yo muri karere ka Mpigi muri Uganda, yataye muri yombi umugabo uzwiho ubupfumu, wari utuye mu gace ka Kanani ahazwi kuba inyama zihene ziryoshye ashinjwa gusambanya umwana we w’umukobwa anamutera inda.

Iyi ni Inkuru ishingiye kuri Vincent Senoga uzwi ku izina rya jaja Kasoba w’imyaka 69, ashinjwa gukoresha umukobwa we w’imyaka 20, imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka irindwi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Buwama nyuma yo gufatwa mpiri .

Nkuko bisobanurwa neza Umuyobozi wa Polisi kuri sitasiyo ya Buwana, Mr Joseph Kakama avuga ko nyuma yo kumenya ko yasambanyije umwana we mu gihe cy’imyaka 7, barimo no gukora ibizamini bishoboka byose ngo harebwe niba nta n’indwara yamwanduje.

Ibi byababaje cya umuyobozi wo muri aka gace Ati “turatangaza ko yasambanyije umwana we mu gihe cy’imyaka 7, bisobanuye ko yamutangiye afite imyaka 13, turimo gushakisha ibimenyetso ngo turebe ko ataba yaramwanduje VIH/SIDA! Namwe nimutekereze! Ntabwo twari kureka kujya gufata iyi nyamaswa”.

Akomeza avuga ko biteganywa ko umuntu wasambanyije undi ku ngufu ashobora guhanishwa igihano kiri mu myaka isaga irindwi, naho uwasambanyije uri munsi ya 18, ahanishwa igifungo cya burundu. Bisobanuye ko uyu mupfumu nahamwa n’icyaha azafungwa ubuzima bwe bwose, kuko yatangiye gusambanya uyu mwana afite imyaka 13.

Bamwe mu baturanyi buyu mugabo bemeza ko asanzwe ari umunya ngeso mbi cyane aho banavuga ko hari abandi bana benshi ahohotera.

Related posts