Iyi gahunda ni iy’abanyeshuri barangije S6 b’indashikirwa! Abanyeshuri batsinze neza ibizamini byo kurangiza amashuri yisumbuye barashobora kujya muri gahunda ya Sonrise Mentorship, bakabona ubufasha bwo gukomeza amashuri yabo muri Amerika!
Gahunda ya Mentorship ya Sonrise igufasha iki?
1. Ubufasha bwo kugirango wemerwe kwiga muri kaminuza zitanga buruse ya 100% muri USA [Full scholarship]
2. Kuguhuza n’abajyanama [Mentors] biga muri kaminuza zo muri Amerika
3. Kukwishyurira amasomo n’ibizami bya Duolingo / TOEFL & SAT bisabwa na Kaminuza zo muri Amerika
4. Kukwishyurira transport na Internet ukenera ngo wige neza n’ibindi byinshi cyane!
Gusaba ubu birakomeje kugeza 30 Werurwe 2025! Turanibutsa abakoze application bose mbere y’itariki ya 21 Gashyantare 2025 kuyisubiramo kubera ikibazo twagize mu ikusanyamakuru ryacu.
Tubiseguyeho tubikuye ku mutima ikibazo cyose byaba byarateje, kandi twatanze umurongo mushya wo gutangiraho ubusabe ariwo: www.sonrisementorship.org/apply
Kubindi bisobanuro, ohereza SMS / Hamagara / WHATSAPP: +250788302964
Email: sonrisementorship@gmail.com
Ntutegereze, kora application mbere ya 30 Werurwe 2025 !! Turashishikariza abakobwa kwitabira !! Murakoze !!