Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ubuzima bw’ abaturage b’ i Karongi bushobora kujya mu Kaga kubera ibyo barimo kugaburira igifu cyabo

 

Mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru mu Mirenge ya Bwishyura na Rwankuba hari abaturage bari kurya ibigori byari imbuto yangirikiye mu bubiko bwa Tubura, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko iyi mbuto iba yarasizwe imiti ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, tariki 11 na 12 Nyakanga 2023 nibwo Tubura isanzwe ifasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire yapakiye imbuto y’ibigori yapfuye ijya kuyimenya mu kimoteri cya Nyarusazi, Abaturage bo muri aka gace bamenye ayo makuru bajya kurwanya abarinzi bacyo batwara ibyo bigori bajya kubirya.

Inkuru mu mashusho

 

 

Uretse ibyatwawe n’abaturage babikuye ku kimoteri hari ibindi byagiye bigurishwa n’abashoferi bari bashinzwe kubitwara.

Umwe baturage wo mu Kagari ka Rubazo, Umurenge wa Rwankuba yavuze ko hari abaguze ibyo bigori ku bazamu bari bashinzwe kubirinda n’ababiguze n’abashoferi bari bashinzwe kubigeza ku kimoteri ngo bitabwe.Ati “Twabimenye tubonye imifuka irimo ijya mu ngo z’abaturage bavuye kubigura n’abantu barinda ikimoteri. Umufuka bawuguraga 1500Frw na 2000Frw babonye abantu babaye benshi bawushyira kuri 3000Frw”.

Iyi mifuka irimo imbuto y’ibigori yapfuye harimo iy’ibiro 25 n’iy’ibiro 50 hakaba n’ibiri mu makarito.Undi muturage yavuze ko ababiguze bari kubyoza bakabyengamo ikigage abandi bakabiteka.Ati “Natwe twagiye nk’abagiye gufata ibyo abandi bari gufata tugezeyo dusanga abakire bo mu Kivuruga bagiye bagura amakamyo, abasore bari bazanye bo kubatwaza nibo baduteye amabuye. Polisi yaje nyuma iradutatanya ariko ubu tuvugana abo babiguze umufuka bari kujya bawugurisha kuri 7000 Frw”.

Icyifuzo by’aba baturage ni uko niba ibi bigori bishobora kuribwa Tubura yabibaha byaba bitemewe n’ababitwaye bakabisubiza ntihagire ubiryaho kugira ngo bitagira ingaruka ku buzima bwabo.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kuri iki kibazo ntibyadukura ndetse n’ubutumwa bugufi twandikiye Umuyobozi w’aka Karere Mukarutesi Vestine ntiyabusubije.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri One Acre Fund/Tubura, Evariste Bangambiki, yavuze ko impamvu iyi mbuto bahisemo kuyitaba ari uko itagenewe kuribwa.Ati “Biriya bigori byagenewe guterwa kugira ngo abaturage bazabone ibyo kurya bimaze kwera, biriwe bishobora kugira ingaruka ku buzima, niyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kujya kubimena.”

Igihe dukesha ino nkuru cyavuze ko kuri iyi nshuro Tubura yamennye toni 485 z’imbuto y’ibigori nyuma yo gusanga yarapfuye ku buryo badashobora kuyiha abahinzi ngo bayihinge.

Bangambiki yavuze ko atari azi ko hari ibigori byanyujijwe ku ruhande bikagurishwa abaturage bajya kubirya.Ati “Nari nziko igikorwa cyo kubitaba cyaraye kirangiye kuko twakoranye n’ubuyobozi, tugiye kubikurikirana.”Si ubwa mbere Tubura imennye imbuto y’ibigori yangirikiye mu bubiko bigateza ikibazo mu baturage kuko hari n’abakozi yigeze kwirukana bazira ko babihawe aho kubitaba bakajya kubigurisha abaturage.Bamwe mu baturage baganiriye na Kiriya gitangazamakuru kuri iki kibazo basabye Tubura ko igihe cyose ifite ibigori ikeneye gutaba yajya ibipakira mu makamyo bigaherekezwa n’abashinzwe umutekano kugeza bimaze gutabwa ku buryo ntaho bihurira n’abaturage.

 

Related posts