Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ubuzima bw’ Abanya_ Musanze bugiye guhinduka nyuma y’ uko habonetse imari itari izwi imaze imyaka isaga 50 itabye mu butaka, inkuru irambuye..

Bamwe mu baturage bavuga ko ibi bigega ari imari.

Mu Mujyi wa Musanze , mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze , habonetse ibigega by’ ibikomoka kuri Petelori , aho byari bitabye bikekwa ko bimazemo imyaka irenga 50. Ibi bigega uko ari bitatu byabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022.

Amakuru avuga ko ibi bigega byabonetse ahari kubakwa inyubako mu bikorwa byo gusiza ikibanza cy’ ahubakwa iyi nzu, bigatungura benshi , batangaza ko ari imari ishyushye.Ikibanza cyabonetsemo ibi bigega, gisanzwe ari icya Musenyeri Emmanuel Kolini Mbona wigeze kuba Umuyobozi w’ Itorero rya EAR.

Bamwe mu baturage bamaze igihe batuye muri uyu Mujyi wa Musanze , batangaje ko ahabonetse ibi bigega higeze kuba station y’ ibikomoka kuri Peteroli hagati y’ umwaka w’ 1960 n’ 1970. Umuturage wageze muri uyu Mujyi wa Musanze , yavuze ko batunguwe n’ iyi mari babonye imaze igihe kingana gutya itabye mu butaka.

Avuga ko abaje gutura muri uyu mujyi basanze ushashe neza utaragera ku iterambere umaze kugera muri iki gihe. Ati“ Ntabwo twari tuzi ko izi mari zirimo. Nubwo bavuga ngo nta lisansi irimo, nta muntu numwe wabishimangira ko nta lisansi cyangwa ikindi kirimo”.

Uyu muturage avuga ko kandi ko hari imodoka yazanywe ngo itware ibi bigega ariko ikabinanirwa , agasaba ko inzego bwite za Leta ari zo ziza gukurikirana iby’ ibi bigega bo babona ko ari imari. Ati“ Twe byadutangaje turavuga tuti’ ni gute twaturana n’ ubutunzi nk’ ubu tutazi igihe bwagerayemo , dusanga hari igihe twaba dufite ubutunzi tutabizi”.Umwe mu bari kubaka kuri iyi nyubako uri mu babonye ibi bigega, yavuze ko basanze ntakintu kirimo imbere kuko bimaze igihe kinini mu butaka.

Related posts