Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ubutumwa Gen Sultan Makenga yoherereje abatuye umujyi wa Goma bwakuye umutima President Felix Antoine Tshisekedi bunemeza ko M23 ishobora gufata igihugu. Soma witonze!

Nyuma yuko abarwanyi ba M23 bigaruriye tumwe muduce twa repuburika iharanira demokarasi ya Congo turimo Bunagana ndetse na Rutshuru, abaturage batuye muri utuduce bashimye cyane imiyoborere y’aba barwanyi nyuma yuko aba barwanyi bashyizeho gahunda yo gukaza umutekano ndetse no kureberera abaturage, ibi bikaba aribyo byatumye abaturage batuye muri utuduce bifuza ko aba barwanyi bakabaye bafata igihugu cyose ngo kuberako ibyo bakora babikora neza kandi bakaba banyuzwe na byo.

Ibi byose abaturage batangaje, byakomeje guha imbaraga aba barwanyi ndetse nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ababarwanyi bakaba baranejejwe no kuba byibura abaturage babasha guha agaciro ibyo bakora ndetse bakabona ko bitandukanye nibyo babonaga mugihe utuduce twari tukiri mumaboko y’ingabo za leta. ibi kandi byatumye aba barwanyi bashyira imbaraga mukurwana uru rugamba cyane ko bavuga ko icyo bashaka aruko bahabwa uburenganzira nk’abenegihugu ngo kuko nabo biyumvamo umutima wo gukunda igihugu nkabandi banye-Congo.

Ubwo rero aba barwanyi bamaraga gufata umujyi wa Rutshuru ndetse bagakomeza kurwana basatira n’umujyi wa Goma, nibwo haje kwaduka imyigaragambyo abatuye muri uyumujyi batangira kwamagana abasirikare ba MONUSCO biza gutuma leta ikaza umutekano muri akagace ariko ntibyatumye Gen Sultan Makenga atohereza ubutumwa kubanye-Goma ko igikombe abatuye Rutshuru na Bunagana banywereyeho nabo kigiye kubageraho bakaba bakinyweraho. ibi kandi byahamijwe n’ibitero bimaze iminsi biba ndetse aba barwanyi bakaba babasha kubyitwaramo neza aho bagenda banesha abasirikare ba leta umunsi kumunsi ariko barushaho gusatira umujyi wa Goma.

Nkuko rero byatangajwe n’ikinyamakuru Gomanews24 fukesha ayamakuru, nyuma yuko ayamagambo yatangajwe na Gen Sultan Makenga ageze kuri President Felix Antoine Tshisekedi, biravugwa ko uyumugabo ngo yaba yamaze gufata umwanzuro noneho wo kuba yaganira n’aba barwanyi akamenya ibyo bashaka akabibaha ngo ariko bakemera gushyira intwaro hasi. ibi kandi biratekerezwa ko uyumugabo yaba yagize ubwoba ko abasirikare bashobora kuba bamugambanira kuburyo M23 ishobora no kuba yanafata igihugu.

Related posts