Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ubushakashatsi: Gufunga umusuzi bingana nko kwiyahura

Benshi ntitubizi ariko kandi si no kutabimenya gusa ahubwo habamo ahari no kwiyemera kandi tuba tutazi ingaruka mbi dushobora guterwa no gufunga umusuzi bya buri gihe twirinda ko ahari twabangamira bagenzi bacu tuba turi kumwe, ariko burya tuba twiyahura tutabizi.

Benshi bajya bibaza bati ese buriya umusuzi uturuka kuki?

Hari byinshi umusuzi ukomokaho, ariko ibyibanze cyane hari udukoko tuba tudufasha mu igogora ryacu usanga dufasha cyane mugucagagura ibyo tuba twariye utwo dukoko rero hari imyuka turekura igenda urushaho kwiyongera mu rwungano ngogozi rwacu iyo myuka rero uko umwanda ugenda mu mara niko ugenda usunikwa n’iyo myanda rimwe na rimwe kuko nyine aba ari umwuka ukishakira inzira ugaasohoka ariwo twe twita umusuzi mururimi rwacu rw’ikinyarwanda.Sibyo gusa ariko buriya ngo hari n’imwuka ujya murwungano ngogozi bitewe n’uko tuba turya, bityo hagati y’ibyo tumize n’ibisigaye mukanwa hakajyamo umwuka, bityo uwo mwuka ukaza gukomeza kuzenguruka munda kugeza usohose.

Ese impamvu ituma abantu bamwe bakunze gusura cyane cyangwa kenshi kurusha abandi n’ iyihe?

Hari ubusobanuro bwinshi abanditsi bagiye bavuga ku kibazo nkiki, ingero zishoboka ni:

Kudakora siporo, burya ngo iyo ukunda gukora siporo ntukunda gusuragura cyane kuko burya imyuka ngo igenda igusohokamo buhoro buhoro bityo ntihagire imyuma myinshi ihera muri wowe, bityo ukaba wikingiye gusura.
Kurya vuba vuba cyane, burya ngo iyo urya usa n’ucuranwa ntutuma umwuka uri hagati y’ibyo wamize n’ibikiri mu kanwa bata wamwuka bityo rero abantu badashaka kubangamira abandi basuragura bagirwa inama yo kujya barya bitonze bagakanja ibiryo neza bakamira bitonze burya ngo birafasha.

Tudatinze muri ibyo gusa ariko ubushakashatsi bunagaragaza ko hari icyo gusura bimarira umuntu kurusha gufunga umusuzi igihe wowe nyirawo wumvishe uje.

Gusohora uburozi.Burya rero uyu mwuka umuntu asohora iyo asura benshi ntibahwema kuvuga ko ari uburozi iyo ukomeje kuguma munda, burya ngo ushobora kugutera ibibazo bitandukanye, ni buiza rero ko igihe wumvishe umusuzi uje wihutira kuwufasha gusohoka neza.

Ikimenyetso cy’uko ubuzima bumeze neza.Wari wajya kwa muganga ngo bakubaze niba ujya usura? burya sugupfa kubibaza gusa abantu benshi ntibabasha gusura kubera impamvu zimwe cyangwa izindi, urugero nkiyo umuntu yagize atya amara akizinga burya uretse no kuba utabasha kujya kuri toilet, ntanubwo uba ubasha no gusura. kugira ngo rero muganga amenye ko urwungano ngogozi rwawe rukora neza niko kukubabaza ati “mbese ye ujya usura?” ibi bibazo kandi binazwa abarwayi babazwe vuba cyane cyane ababazwe munda.

Ibimenyetso mpuruza

Burya rero ngo umusuzi wawe ushobora kuba ikimenyetso mpuruza cy’ibibazo bitari bizwi ufite munda yawe ushobora kuba watewe n’ibyo uba wariye bityo ukaba wakihutira kureba muganga akagaufasha.

Umuti

burya umusuzi ubwawo ngo ushobora kukuvura, hari ubwo umuntu agira atya yagira icyo arya kikamugwa nabi cyane, icyo gihe uramutse utabbashije gusura waremba kurushaho, ariko nubwo umusuzi uza wowe ukagira ngo ugiye kuguteza abantu, burya uba uzanye umuti w’ikibazo cyo gutumba inda uba wagize.

Urukingo rw’urura runini

Wari uzi ko ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bafunga imisuzi yabo baba bishyira mu byago byo kuzagira ibibazo by’urura runini, harimo no kuba wagira kanseri y’uwoo rura nyine. Nuko rero irekure usure ntakibazo abantu niyo baseka nta kibazo wowe uba wikingiye indwara.Kuruhuka, Ibi niba mbivuze mbeshya buri wese yemerewe kumbeshyuza. abantu babajijwe uko biyumva iyo birekuye bagasura bavuze ko bumva baruhutse cyane. wowe se ntushaka kumva uguwe neza munda yawe? irekure usure nta kibazo upfa kudasura abantu bari kumeza gusa.

Nyuma yibi byose nkubwiye se urumvu umusuzi wawe ukiwukomeyeho, niba ushaka kugira ubuzima bwiza, ukumva uruhutse munda, JYA USURA WISANZUYE BIRENGERA UBUZIMA BWAWE.

Related posts