Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko gushyira imbaraga muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ari ingenzi cyane kuko ifasha abaturage kwiyubakamo icyizere, kubana neza no gukorera hamwe nk’abavandimwe.
Ibi yabitangaje mu inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukwakira 2025 , y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, abayobozi b’amadini, n’abaturage. Ni igikorwa cyari kigamije gushyira mu bikorwa ibikorwa by’Ukwezi kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
RUTABURINGOGA Jerome, Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, aganira na KGLNEWS , yavuze ko ari iby’ingenzi cyane gushyira imbaraga muri porogaramu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko bifasha abaturage kwibonanamo bityo bagakorana nk’abavandimwe nk’uko byahoze mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Ubumwe n’Ubwiyunge ni ingenzi cyane kuri twe, abaturage batuye akarere kacu ndetse no ku gihugu muri rusange kuko iki gikorwa gihuza hamwe abayobozi batandukanye bo mu bice bitandukanye byo mu karere kacu ndetse n’abo mu tundi turere aho tuba turebera hamwe aho tuva n’aho tujya.
Ubumwe bwacu rero rusange ni bwo buduhuza, bityo tugomba gukora buri kimwe cyose ngo tubusigasire, ariko ahanini tugamije imikoranire y’abaturage bose hagamijwe iterambere kuri buri umwe.”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara yagarutse ku bantu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bakaza guhabwa igihano cyo gufungwa ariko bakagaruka bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye kurusha mbere, avuga ko umuntu uba warafunzwe imyaka irenga 20 atagomba gusubizwa muri gereza ahubwo agirwa inama, akigishwa ndetse akamenyereshwa uko hanze hamaze, bityo akamenyera gukorana n’abo yagiranye ibibazo.
Yagize ati “Mu by’ukuri, umuntu umaze imyaka irenga 20 muri gereza ntabwo akavamo agifite ingengabitekerezo ya Jenoside, aba afite ikibazo cyo kubura abantu bamuganiriza. Ni yo mpamvu abantu nk’abo tubagira inama zisanzwe tukabaganiriza kugira ngo bisange mu buzima busanzwe nk’abandi, bityo bibafashe kwisanga mu mibanire myiza nk’abandi baturage basanzwe.
Kubera ko umuntu nk’uwo iyo avuye muri gereza asanga umuryango we waramutaye mu buryo butandukanye mu bijyanye n’uko imibereho yabo isigaye ibaho n’ibindi, ni yo mpamvu tubaganiriza dutangiriye ku isanamutima aho bavuga ibibazo byabo bisanzuye, tukabafasha kubivamo aho tubahuza n’abo bagiriye nabi twifashishije amadini ndetse n’abayobozi bayo kugira ngo ibibazo bikemuke.”
Yakomeje avuga ko abo bantu baba bafite ihungabana ry’uko hari ibyo bakoze, bityo ko yaba mu kagari no mu midugudu abo bantu bakwiye kujya bitabwaho cyane, bakigishwa porogaramu za leta kugira ngo bisange mu buzima busanzwe.
BAKUNDUKIZE Elysè, Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Gisagara, yavuze ko abona ko urubyiruko rukwiye kwigishwa ku bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge kugira ngo bamenye neza amateka y’u Rwanda banarwanye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Urubyiruko rwacu rukwiye kwigishwa ibijyanye n’amateka yacu, bityo bakura barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanigishwa uburyo bwiza bwo gukoresha telefoni zabo barwanya abazitoresha nabi.”
Abitabiriye iyi nama bose bahurije ku kuba ibikorwa nk’ibi bigomba gukomeza gushyigikirwa no kwitabirwa n’inzego zose zifite aho zihuriye n’imibereho y’abaturage, kugira ngo ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bigerweho mu buryo burambye mu karere ka Gisagara ndetse no mu gihugu muri rusange.
Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye, aho ubushobozi bw’umuntu ku giti cye bwo kwiyubaka bwageze kuri 75%, naho ubw’inzego bugera kuri 92%. Ibi bigaragaza neza ko urugendo rw’igihugu mu guteza imbere ubumwe n’ubushobozi bwo kwiyubaka rukomeje gutanga umusaruro mwiza.



