Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ubujura bwadutse mu mujyi wa Kigali bukorwa n’ abamotari biba amatelefone y’ abagenzi bukomeje gutera ikibazo, gusa hari ikintu gikomeye bagiye kujya bakorerwa

 

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bazwi nka Abamotari mu mujyi wa Kigali bahagurukiwe kubera ubujura barimo gukekwaho kubyo bakorera abagenzi batwaye.

Inkuru mu mashusho

Amakuru avuga ko aba batwara moto badukanye ingeso , zo gushikuza abantu telefone igihe bagenda bazivugiraho cyangwa igihe bagiye kubishyura.

 

Habiyaremye Emmanuel ni umuturage wo mu Murenge wa Kimisagara wavuze ko yatunguwe n’uburyo umumotari yigeze kumucaho akamushikuriza telefone mu nzira nijoro.Yagize ati “Bamwe mu bamotari bakora nijoro ni abajura, umuntu yigeze kumpamagara noneho ngishyira telefone ku gutwi umumotari yaraje arayinshikuza ahita yiruka ku buryo icyo gihe yari agiye kunkuraho n’ugutwi.”

Uwamahoro Clementine utuye mu Gatsata, na we yemeza ko umumotari yigeze kumushikuza telefone ubwo yari arimo gushakisha uko amwishyura akoresheje Mobile Money.Yagize ati “Yangejeje hafi y’iwanjye noneho ubwo nari ndi kumubaza nimero ze za telefone ngo mwoherereze amafaranga yahise ayinshikuza ahita yiruka.”

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2023, ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwerekaga itangazamakuru abajura bibira abantu telefone mu nzira n’abatwara abamaze kwiba, rwaburiye abamotari bafite iyo ngeso rubabwira ko bazafatwa kandi bakabihanirwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko hari ibirego byinshi bakiriye by’abantu bavuga ko bagiye bashikuzwa telefone bari kuzivugiraho mu nzira n’abamotari ndetse hari n’abazibashikuza igihe baba bagiye kubishyura bakoresheje Mobile Money.

Yagize ati “Ntabwo ari abamotari bose kandi turashima abanga ko abo bamotari bakomeza kubangiriza izina ariko hari n’abakorana n’abajura umuntu yinjira mu iduka akibaumumotari agahita amugurukana, bagahita bahisha ‘plaque’ ndetse hari n’abirirwa bagenda mu dusantere babona umuntu ufite telefone n’amasakoshi bakamushikuza.”

Yongeyeho ko abo bamotari bafite iyo ngeso iminsi yabo ibazwe kuko uzafatwa azabihanirwa. Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gukorana na RIB no kudahishira abakora ibyaha nk’ibyo kugira ngo babiryoze.Yanasabye abaturage kujya bashyiramo intera hagati yabo n’abamotari cyane cyane mu masaha y’ijoro igihe bagiye kubishyura bakoresheje Mobile Money mu kwirinda ko babashikuza telefone zabo.

Related posts