Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ubugome bwagaragaye mu Karere ka Musanze bamukubitiye mu nzira birangira ashizemo umwuka ubwo yaravuye ku nshoreke ye

 

Umugabo witwa Maniraguha Théoneste , w’ imyaka 36 y’ amavuko , yakubiswe inkoni n’ abantu bataramenyekana bimuviramo urupfu.

Ibi byabareye mu Kagari ka Songa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze.

Habyarimana Felicien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w”Akagari ka Songa , yavuze ko urupfu rwa Maniraguha barumenye mu gitondo cyo ku Itariki ya 28 Gicurasi 2023, aho ngo yageze ku mugore we mu ijoro rishyira iyo tariki yakomeretse cyane.

Amakuru avuga ko ubwo uwo mugabo yatahaga muri iryo joro bikekwa ko avuye ku nshoreke ye yitwa Mukamana Espérence, ngo yageze iwe afite ibikomere bikomeye.Umugore we Nyirarukundo Hiralie, aho kubimenyesha ubuyobozi ngo bugire icyo bubafasha nk’umuntu wari arembye cyane, ahitamo kumushyira mu nzu araceceka.

Uyu muyobozi mu magambo ye yagize ati“Twamubajije impamvu atahise atabaza nyuma yo kubona ko umugabo we atashye yakomerekejwe, akabivuga mu gitondo amaze kubona ko umugabo we agenda anegekara”.

Uyu muyobozi yongeyeho agira ati“Ubundi yari kubona umugabo we yagize ikibazo agahita yiyambaza abaturanyi, akavuga ati mbonye umugabo wanjye aje yakubiswe, tugahita dukurikirana dushaka abamugiriye nabi akajyanwa no kwa muganga”.

Inkuru mumashusho

Nk’uko Gitifu Habyarimana abivuga ngo
Abakekwaho gukubita uwo mugabo bikamuviramo urupfu harimo iyo nshoreke yanyakwigendera ndetse hagakekwaho n’ umugabo witwa Ngayinteranya Joseph, wagiye abeshya ko Maniraguha yaguye mu cyobo, mu iperereza bagasanga uwo mugabo arabeshya.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ uko Maniraguha aguye mu bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa mbere, umugore we n’iyo nshoreke ye bari mu maboko ya Polisi, aho bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, mu gihe Ngayinteranya Joseph yamaze gutoroka, akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Iby’urupfu rw’uwo mugabo binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier.

Umunyamabanga nshingwabikorwa , w’ Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier, nawe ari mubemeje urupfu rw’ uyu mugabo. Mu magambo ye yagize ati “Ubwo yatahaga nijoro yageze mu nzira atangirwa n’abantu bataramenyekana baramukubita, arakomereka. Ageze mu rugo yaje kujyanwa kwa muganga ari na ho yaguye. Ikibazo cyagejejwe kuri RIB ngo gikurikiranwe”.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa , w’ Umurenge wa Muko yakomeje asaba abaturage gukaza ingamba zo kwicungira umutekano, gutanga makuru ku gihe mu gihe babona ko hari igishobora guhungabanya umutekano, kwirinda urugomo ndetse n’ubusinzi.Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30.05.2023, Manirakiza Théoneste yashyinguwe.

Related posts