Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ubudage: Abantu barindwi baguye mu gitero cyabibasiye bari mu Rusengero

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 4 tariki ya 9 Werurwe 2023, Abantu barindwi baraye bishwe bikekwa ko barasiwe mu gitero cyabibasiye ku rusengero rw’abahamya ba Yehova mu majyaruguru y’u Budage nk’uko tubikesha ikinyamakuru EuroNews.

Igi gitero cyabereye mu Mujyi wa Hamburg, uretse barindwi bapfuye abandi bagera ku munani bakomeretse nk’uko inkuru ya Euronews ibivuga.

Polisi yatangaje ko hari umurambo wasanzwe mu rusengero imbere bikaba bikekwa ko ari uwagize uruhare muri iki gitero.

Polisi kandi yatangaje ko nta makuru ifite ku bijyanye n’igikorwa cyaberaga mu rusengero ubwo rwagabwagaho igitero ndetse nta n’impamvu yacyo yabashije gutahurwa.

Related posts