Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

‘Ubu noneho si yampe yose natwe turabasha kwizigamira ubu turimo kuyoza igitiyo’_ Abarimu umushahara wa mbere utubutse wabagezeho

Nyuma y’ uko abakora akazi ku bwarimu bazamuriwe umushahara , uwa mbere uje wiyongereyeho ayo bari bemerewe , wabasesekayeho, ubu abarimu akanyamuneza ni kose , hari uwagize ati” ubu noneho si yampe yose natwe turabasha kwizigamira”.

Hari tariki ya 01 Kanama 2022 , ni munsi wabaye udasanzwe ku barimu bo mu Rwanda ubwo Guverinoma y’ u Rwanda yatangazaga ko abigisha mu mashuri abanza ( bafite A2) bazongererwa umushahara ku rugero rwa 88% , naho abafite impamyabumenyi ya AO ( bigisha mu mashuri yisumbuye) bazongererwa ku kigero cya 40%.Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022, aho ubu imishahara ya mbere yigongereyeho iyi nyongera , yamaze kugera kuri ba nyirayo.Umwarimu uhemberwa A2 , yatahanaga amafaranga 57639 Frw ubu akaba yiyongereho 50849 , ni ukuvuga ko azajya ahembwa 108488 frw naho uhemberwa impamyabumenyi y’ icyiciro cya kabiri cya kaminuza ( AO) watahanaga 176189 frw akaba yarongereweho 70195 ubu azajya ahembwa 246384 Frw.

Bamwe mu barimu bamaze gufata iyi mishahara , babbwiye RADIOTV10 ko akanyamuneza ari kose kuko uku kongerezwa bari baragusabye kuva cyera. Hari uwagize ati“Ni ibyishimo byinshi cyane cyane nkatwe abayobozi bari bungirije ubundi baduhembaga nk’abarimu ariko Leta yadutekerejeho hari ikiyongereyeho ku mushahara, ni ibyishimo byinshi, ntabwo ari ‘yampe yose’ ahubwo no kuzigama nkuko twabitojwe.”Undi nawe agira ati“Kuri konti yagezeho, ubu nta mwarimu uhangayikishijwe n’uko umwana azajya mu ishuri ubwo ingengabihe izaba yasohotse.”

Uyu mwarimu usanzwe ari n’ umubyeyi, avuga ko aya mafaranga aje mu bihe byiza cyane mu gihe itangira ry’ amashuri ryegereje. Ati“ Ubusanzwe twabaga turi abarimu twigisha abana duhawe n’ababyeyi ariko mwarimu akaba ahangayikishijwe nuko uwe ashobora kutajya ku ishuri kubera kubura ubushobozi, ubu rero icyo kibazo cyavuyeho ntabwo tugihangayitse.”

Muri rusange aba barimu bose bavuga ko bagiye no kurushaho kwiteza imbere kuko kuba umushahara wiyongereye , bizanatuma n’ inguzanyo bakaga muri banki yiyongera. Umwe ati“ Niba nahembwaga nk’ibihumbi 100 ku mushahara wanjye hakaba hiyongereyeho andi ibihumbi 107, birumvikana ko ubwo nzaba ngiye gufata inguzanyo ku mushahara, bizatuma mpabwa amafaranga yiyongereye amfasha gukora umushinga runaka.”

Bavuga ko ibyishimo byabo bitazagarukira kuri uyu mushahara utubutse gusa ahubwo ko bazanarushaho gukora akazi neza. Hari wagize ati “Dushimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko yumvise icyifuzo cyacu, icyo tugiye gukora tubimwereka, tugiye kongera umusaruro, ni ukuvuga ngo rya reme ry’uburezi tugiye kurisigasira.”

Dr Uwamariye Valentine Minisitiri w’ Uburezi , ubwo yavugaga kuri iri zamuka ry’ umushahara , yavuze ko abarimu bakwiye kumva ko uko bongerewe umushahara na bo bakwiye kuzamura ibyo batangaga ndetse ko n’ igenzura bakorerwaga rigiye kwiyongera. Src( RADIOTV10)

Related posts