Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya Mbere bifite abasore beza cyane  gusa ku bakobwa rwashyizwe mu myanya ya kure.

Ikinyamakuru Insider Monkey, cyakoze ubushakadhatsi bwacyo gikora list y’ibihugu biyoboye ibindi mu kugira abakobwa beza ndetse n’abasore beza muri Africa.

U Rwanda narwo rwaje muri ibyo bihugu, aho mu bakobwa u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 11 naho mu basore rugashyirwa ku mwanya wa 4.

Abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bagaragaye kuri uru rutonde mu gihe amarushanwa yose y’ubwiza mu Rwanda yahagaritswe.

Mu 2022, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritse ibikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kubera ko hari iperereza ryari rikiri gukorwa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ririvugwamo, mu gihe irushanwa rya Mr Rwanda na ryo ryahagaritswe.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Gicurasi 2022, yavuze ko yafashe uyu mwanzuro “hashingiwe ku iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUP, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye”. Yakomeje imenyesha Abanyarwanda ko “ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira”.

Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi, ku wa 26 Mata 2022.

RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’uyu musore igaragaza ko akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Itabwa muri yombi rya Prince Kid ryakurikiwe n’irya Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda we ukurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp.

Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.

Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.

Mu 2023, Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ku rundi ruhande, Sosiyete yitwa Imanzi Agency Ltd yari yateguye Mr Rwanda yateguye irindi ry’ubwiza ryo ku rwego mpuzamahanga banateganya ko ryazabera mu Rwanda.

Kuva muri Gicurasi 2023, amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yarahagaritswe, bituma na Mr Rwanda yari igeze mu cyiciro cya nyuma na yo ibigenderamo.

Nubwo ari irushanwa ryahagaritswe by’ikubagahu, abari bariteguye ntabwo bigeze bacika intege kuko ubu bamaze kuzana irushanwa rishya.

Ni irushanwa bise ‘Miss Black World’ ryari rigiye kuba ku nshuro ya mbere nubwo ryari risanzwe riba mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hatandukanye.

Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd, Moses Byiringiro, yavuze ko batigeze bacibwa intege no kuba irushanwa rya Mr Rwada ryarahagaritswe ku munota wa nyuma ari na yo mpamvu bahise batangira umushinga mushya.

Ati “Nyuma y’ibyago twagize bagahagarika irushanwa rya Mr Rwanda bitunguranye, ntabwo twigeze ducika intege twatekereje undi mushinga. Ntekereza ko bahagaritse amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda ariko ntabwo bigeze bahagarika ari mpuzamahanga cyane ko wanasanga nta munyarwanda uzarihatanamo.”

Related posts