Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

‘U Rwanda ni rwiza bihebuje. Mwarakoze kutwakira. Sinjye uzarota ngarutse’_ Ikirangirire Lewis Hamilton.

Ikirangirire Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri Formula 1 , uri kugirira ibiruhuko muri Afurika , akomeje kugaraga uburyo yishimiye u Rwanda , avuga ko atari we uzarota arugarutsemo.

Uyu mwongereza, Hamilton w’ imyaka 37 , umaze iminsi asura ibihugu binyuranye muri Afurika , yageze mu Rwanda ruramutungura kubera ubwiza yarusanganye.

Uyu mugabo ufite uduhigo twihariye mu mukino wo gusiganwa ku modoka nto uzwi nka Formula 1, yagaragaye yasuye ibice bitandukanye by’ u Rwanda birimo Pariki y’ Ibirunga. Mu mafoto yagiye ashyira hanze ubwe, ari muri iyi Pariki , yagaragaje ibyishimo by’ igisagirane by’ uburyo yiboneye Ingagi ndetse akagirana ibihe byiza n’ abayobora ba mukerarugendo.

Hari aho yagize ati“ U Rwanda ni rwiza bihebuje. Mwarakoze kutwakira. Sinjye uzarota kugaruka.” Lewis Hamilton wavuye mu Rwanda agakomeza mu bindi bice byo muri Afurika , ubwo yari amaze kuva mu rw’ Imisozi Igihumbi , yongeye kuvuga ubwiza bw’ u Rwanda.

Ati“Ni gute nasobanura uburyohe bw’ahantu navuye narabuze icyo mvuga? Ahantu ha kabiri nagiye muri uru ruzinduko hari mu Rwanda. Twakiranywe ubwuzu n’umuziki…Nakunze iki Gihugu. Mwarakoze kubana natwe, sinjye uzarota ngarutse.”

Uyu rurangiranwa wanagiye mu bihugu binyuranye birimo Uganda , yagaragaye ari kubyinana n’ abana bamaze kwamamara mu kubyina bazwi nka Ghetto Kids.

Ku rutonde rwa F1 rw’ uko abatwara imodoka bakurikirana mu 2022, Hamilton ni uwa 6 . Hamalton amaze gutwara shampiyona y’ Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi , ibintu byatumye ahabwa ishimwe n’ Umwamikazi w’ u Bwongereza , Elizabeth II mu kumishimira guhesha ishema igihugu.

Related posts