Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ibitekerezo

U Rwanda ni akazuyazi ntiruri mu bisenga cyane cyangwa se bisenga gahoro, Menya ibihugu bya mbere bisenga cyane ndetse n’ibindi bidakozwa ibyo gusenga ku isi.

Akenshi usanga gahunda zo gusenga Imana imwe nkuko amadini menshi abivuga yaragiye izanwa n’ibindi bihugu byo kuyindi migabane, bikayizana muri Afurika ariko uko imyaka yagiye ishira umunsi ku wundi ibyo bihugu byazanye iyo myemerere wasangaga bigenda bigabanya gusenga cyane ahubwo umwanya munini wo gusenga ugasigara muri Africa kurusha ahandi hose.

Ariko kandi ntabwo ari muri Afurika gusa bahora mu rusengero kuko no mu bindi bihugu bimwe na bimwe byo muri Aziya niko bimeze.

Dore nkubu icyegeranyo cyasohotse kigaragaza ko ibihugu icumi bya mbere bisenga cyane, cyihariwe nibyo muri Africa ndetse no muri Aziya, Nkuko tubisoma mu kinyamakuru THE VANGUARD kigaragaza ko ku isi igihugu cya Afghanistan kiganjemo abo mu idini ya Islam kiri ku mwanya wa mbere n’ijanisha rya 96% iki gihugu kikaba aricyo muri Aziya, ikurikirwa na Nigeria yo ku mugabane wa Afurika aho ibarirwa ku ijanisha rya 95% yo ikaba yiganjemo aba Islam ndetse n’abakirisitu.

Uretse ibyo kandi ugereranyije muri ibi bihugu hafi ya byose usanga amasengesho ya buri munsi ariyo yitabirwa cyane kurusha ayihariye yo ku minsi yo kuwa gatanu, kuwa gatandatu cyangwa ku cyumweru nk’iminsi isanzwe ikoreshwa mu gusenga.

Aho usanga abantu bose babajijwe, abagera kuri 49% bavuze ko basenga buri munsi, aho abo basenga buri munsi biganje cyane muri Afurika yirabura ku kigero cya 75%, hari kandi mu burasirazuba bwo hagati na Afurika ya ruguru ku kigero cya 70% ndetse no muri Amerika yepfo ku kigero cya 62%.

Dore ko nkubu muri Afghanistan abagera kuri 96% bavuze ko basenga buri munsi, ndetse nabagera kuri 87% muri Iran nabo nuko. Gusa mu bihugu byagaragayemo abantu basenga buri munsi, ibyinshi byiganjemo aba Islam na cyane ko bo bategetswe kubikora gatanu ku munsi.

Reka tukwereke uko ibihugu bikurikirana mu gusenga cyane ku isi.

1. Afghanistan 96%

2. Nigeria 95%

3. Algeria 88%

4. Senegal 88%

5. Djibouti 87%

6. Iran 87%

7. Iraq 87%

8. Niger 87%

9. Indonesia 84%

Ibyo tubabwiye haruguru nibyo bihugu bisenga cyane kurusha ibindi ku isi gusa kurundi ruhande reka tunabereke ibindi bihugu bidakozwa isengesho, aho bigoranye kubona umuntu usenga. Ndetse bo ibyo gusenga buri munsi usanga babigendera kure ndetse bakanatangazwa no kumva hari abasenga cyane. Ibyo bihugu rero nabyo nibi bikurikira.

1. China 1%

2. Ubwongereza 6%

3. Suisse 8%

4. Autriche 8%

5. Repubulika ya Tcheke 9%

6. Ubudage 9%

7. Estonia 9%

8. France 10%

9. Denmark 10%

Related posts