Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

U Bubiligi bwifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Guverinoma y’u Bubiligi yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa bwo kwifatanya bwanyujijwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu.

Bugira buti: “Ku wa 7 Mata, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Turunamira abishwe bose ndetse n’abaharaniye kuyihagarika.”

Kwifatanya kw’u Bubiligi kuje mu gihe hakomeje kuvugwa uruhare rw’iki gihugu mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywa n’u Bubiligi, kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza n’ubu.

Yagize ati: “Nta kindi gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’u Bubiligi. Nicyo gihugu cyishe abami babiri b’u Rwanda ku buryo butunguranye.”

Minisitiri Bizimana yanavuze ko u Bubiligi bwashyizeho itegeko ribabarira abasaga 2,000 bakoze ubwicanyi hagati ya 1959 na 1961, nubwo icyo gihe bwari buzi ko hari gutegurwa umugambi wa Jenoside.

Related posts