Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025, bamwe mu bagize itsinda rifasha Rayon Sports rizwi nka Supporting Team bakoze urugendo rwerekeza mu Karere ka Kayonza, mu gace k’Akagera. Intego y’uru rugendo kwari ukurebera hamwe uburyo bwafasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Ni urugendo rwitabiriwe n’abantu benshi, by’umwihariko abarenga 60 bagize Supporting Team, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee. Uyu muyobozi yatangaje ko umubare w’aba bafana wiyongera uko iminsi igenda ishira, kandi ko ubufatanye bwabo ari ingenzi mu rugendo rw’iyi kipe.
Umukino wa Rayon Sports na Mukura VS uzabera kuri Sitade Amahoro
Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda, Twagirayezu Thadee yagarutse ku mukino Rayon Sports ifitanye na Mukura Victory Sports, uteganyijwe kuba ku wa 29 Werurwe 2025. Ni umukino wari umaze iminsi uvugisha benshi, bibaza niba uzabera kuri Sitade Amahoro.
Perezida Twagirayezu yemeje aya makuru, anagaragaza ko iyi sitade yubakiwe abakinnyi n’abafana, bityo kuba Rayon Sports ihakinira nta gitangaza kirimo. Yagize ati:
“Yego, ayo makuru ni yo. Mukura VS tuzayakira kuri Sitade Amahoro kandi mbona nta gitangaza kirimo. Iyi sitade yubatswe ku nyungu z’abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru. Nitumara kuhakinira uyu mukino, tuzareba niba n’indi mikino myinshi tuzayihakinira.”
“Ntabwo Rayon Sports nayishobora njyenyine”
Mu butumwa bwe, Perezida Twagirayezu yagaragaje ko ubufatanye bw’abafana ari ingenzi kugira ngo ikipe itere imbere. Yavuze ko Rayon Sports ihemba abakinnyi n’abatoza amafaranga atari munsi ya miliyoni 48 buri kwezi, bityo adashobora kuyifasha wenyine.
Yagize ati: “Njyewe Perezida, ntabwo Rayon Sports nayishobora njyenyine. Ikipe ihemba menshi, rero tutari kumwe mwa bafana mwe, ntabwo byashoboka. Hari ibyo nkora, hari ibyo bagenzi banjye bakora, ariko Rayon Sports ni ikipe y’abaturage. Nibagire icyo batanga, natwe tubamurikire igikombe.”
Rayon Sports yunamiye Gatare Jean Lambert
Perezida wa Rayon Sports yanagarutse ku rupfu rwa Gatare Jean Lambert, umunyamakuru wari inshuti ye magara. Yavuze ko urupfu rwe rwabababaje cyane, ndetse Rayon Sports iri gutegura igikorwa cyo kumwibuka ku mukino uzabahuza na Mukura Victory Sports.
Rayon Sports ikomeje urugendo rugana ku gikombe
Muri uru rugendo abayobozi ba Rayon Sports bakoze, hagaragajwe uburyo bushya bwo gukomeza gutera inkunga iyi kipe. Hari abatangiye gutanga amafaranga ngo bafashe ikipe kugera ku ntego yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 42. Umukino na Mukura VS uzaba ingenzi mu guharanira ko iyi kipe ikomeza kuyobora shampiyona.