“Turi i Goma na Bukavu, nta wemerewe kudusubiza inyuma” — AFC/M23 ishyize umucyo ku rugamba

 

Corneille Nangaa, uyoboye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yatangaje ko ibikorwa by’iri huriro mu bya gisirikare bikomeje kwaguka, ashimangira ko nta gusubira inyuma bishoboka ku bice bamaze gufata.

Mu ijambo rye, Nangaa yagaragaje ko urugendo rwa AFC/M23 rufite icyerekezo gihamye, asobanura ko aho bageze uyu munsi ari intambwe ikomeye idashobora gusubizwa inyuma.

Yagize ati: “Twatangiriye Bunagana, none turi i Goma na Bukavu, ndetse turi hafi kugera muri Maniema. Mu izina rya AFC/M23, ndemeza ko nta kudusubiza inyuma bihari, kandi ntituzava aho tugenzura. Ntimukemere ibihuha.”

Aya magambo aje mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kugaragaramo imirwano ikaze hagati y’impande zitandukanye. Ingabo za AFC/M23 zihanganye n’iza FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR n’Imbonerakure.

Kugenzura imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu bifatwa nk’intambwe ikomeye kuri AFC/M23, kuko ari ibice by’ingenzi mu bucuruzi, ubwikorezi n’itumanaho. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imibereho y’abaturage batuye muri aka karere.

AFC/M23 yashinzwe mu 2023, igizwe n’imitwe itandukanye harimo na M23, ikaba igamije gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa no kugira uruhare mu mpinduka za politiki n’umutekano mu gihugu.

Nangaa yanaburiye abaturage kwirinda amakuru atizewe, avuga ko hari abakwiza ibihuha bagamije guhungabanya icyizere n’umutekano. Yashimangiye ko iri huriro rihamye ku ntego zaryo, kandi rikomeje ibikorwa byaryo mu turere rigenzura.