Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Turasaba Guverinoma guha ubushobozi FARDC kugira ngo birukane umutwe wa M23’_ Abanye_Congo bariye karungu

Sosiyete Sivile ikorera muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru , yasabye igisirikare cy’ igihugu cyayo FARDC gukora ibishoboka byose ikagaruza ibice biri mu maboko y’ Umutwe wa M23. Iyi Sosiyete Sivile yabisabye mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022, rigenewe Guverineri w’ Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Kivu ya Ruguru, LT Gen Constant Nduma ubwo yari yasuye Teritwari ya Rutshuru.

Iri tangazo rivuga ko barambiwe no kubona FARDC ikomeza gukubitwa inshuro n’ umutwe wa M23 ukabakura mu birindiro byayo. Samson Rukira , Umunyamabanga Mukuru wa Sosiyete Sivile muri Rutshuru , yagize ati“ Mu gihe abaturage bakomeje gutegereza ko FARDC ikora ibishoboka byose ikagaruza Teritwari yabo ndetse na bo bakongera gusubira mu bice byabo, ahubwo ibyihebe bya M23 bakomeje umurengo uko bwije uko bucyeye bakanakomeza gufata ibyo bice.”

Uyu muyobozi w’ Imiryango itari iya Leta , yavuze ko ibi bikomeza gutizwa umurindi no kuba Guverinoma ndetse n’ ubuhuzabikorwa bwa Sosiyete Sivile, bakomeza kuruca bakarumira.Ati“Turasaba Guverinoma guha ubushobozi FARDC yaba ubw’intwaro ndetse n’ubundi bwose kugura ngo birukane M23 mu bice yigaruriye.”

Uyu muyobozi yagarutse ku ngaruka z’ iyi mirwano mu bice binyiranye nko muri Gurupoma za Jomba , Bweza , Rugari na Kisigari , agi yavuze ko hari benshi bahasize ubuzima, abagore basambanyijwe , ibikorwa remezo byangijwe n’ ibisasu birimo amashuri n’ amavuriro. Imirwano ihanganishije FARDC na M23, kuva yakubura, wagiye wigarurira ibice binyuranye birimo Umujyi wa Bunagana ubu ugenzurwa n’ uyu mutwe ndetse ukaba waranashyizeho inzego z’ imiyoborere.

Related posts