Tshisekedi yashyize ukuri ku mugaragaro, Amerika igiye gufasha RDC kubaka igisirikare karahabutaka

 

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko igihugu cye kiri mu rugendo rwo kubaka igisirikare gikomeye kidasanzwe, abikesha ubufatanye bushya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi yabitangarije mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari mu mujyi wa Bandundu mu Ntara ya Kwilu Province, aho yari yitabiriye inama yahuje ubuyobozi n’abatware gakondo.

Tshisekedi yavuze ko amasezerano aheruka gusinywa hagati ya RDC na Amerika, by’umwihariko ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, azatanga umusaruro urenze ubukungu, akagera no mu kubaka igisirikare gikomeye kizafasha mu kugarura amahoro n’umutekano.

Ati: “Ubu bufatanye ni ingenzi cyane. Mubwire abaturage bacu ko bugamije gushyira iherezo ku kajagari kari muri Congo. Abanyamerika bagiye kudufasha mu bya gisirikare, twubake igisirikare gikomeye kizarinda igihugu n’abagituye.”

Yakomeje asobanura ko iri shoramari rizazana n’impinduka mu mibereho y’abaturage, aho Abanyamerika biteganya gushora imari mu mishinga itandukanye irimo kubaka imihanda no gushyiraho ibikorwa by’ubucuruzi bizatanga akazi.

Ati: “Bazazana imari yabo, bubake ibikorwa remezo kandi bashinge ibigo bizatanga imirimo. Ibi bizafasha kuzamura ubuzima bw’abaturage bacu.”

Perezida Tshisekedi yasabye abatware gakondo gukomeza kwegera abaturage no kubasobanurira iby’aya masezerano, abasaba kugira icyizere cy’aho igihugu kigana.

Yanasabye Abanye-Congo kudacika intege, ashimangira ko nubwo hari abifuza ko umutekano muke ukomeza kugira ngo bakomeze gusahura umutungo kamere w’igihugu, uwo mugambi uri kugenda utsindwa buhoro buhoro.